POLITIKI

Undi muhungu wa Gaddafi yafunguwe

Inzego zishinzwe ubutabera mu gihugu cya Libiya zatangaje ko zarekuye Saadi Al-Ghaddafi wari umaze imyaka isaga irindwi afungiye mu murwa mukuru wa Libiya Tripoli nyuma y’ihirikwa rya se mu mwaka wa 2011 akaza no kwicwa nyuma, mu cyiswe Arab Spring aho habaye impinduramatwara nyinshi mu bihugu by’abarabu birimo Misiri, Libiya na Tuniziya.

Saadi Gaddafi yari yarahungiye muri Nigeria kuva ubwo Se yicwaga ariko aza gushyikirizwa Libya mu 2014 ihita imuta muri yombi kuva icyo gihe akaba yari afungiye mu murwa mukuru w’iki gihugu, Tripoli.

Amakuru y’ifungurwa rya Saadi w’imyaka 47 yatangiye kuvugwa mu mpera z’icyumweru gishize ndetse aza kwemezwa n’inzego z’ubuyobozi muri Libya nk’uko byatangajwe na AFP.

Bivugwa ko uyu mugabo akimara gufungurwa yahise afata indege imwerekeza i Istanbul muri Turikiya.

Saadi wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga ndetse akaba yarakinaga mu Butaliyani, yari afungiye ibyaha birimo icyo kwica umutoza Bashir al-Rayani wakiniye amakipe atandukanye ndetse akaza kuba umutoza w’amakipe arimo Al-Ittihad club.

Ibindi byaha Saadi yashinjwaga birimo ibyo kwica abaturage bo muri Libya bigaragambyaga bamagana ubutegetsi bwa Se. Mu 2018, yajuririye icyaha cyo kwica umutoza Bashir al-Rayani.

Libya yakunze kurangwa n’imvururu, ivanguramoko n’ubwicanyi mu myaka yashize, gusa muri Werurwe hashyizweho guverinoma y’ubumwe nk’inzira iganisha ku mahoro no gutegura amatora ateganyijwe mu Ukuboza 2021.

Al-Saadi Muammar Gaddafi yari umwana wa Gatatu wa Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi, wamamaye nka Colonel Gaddafi, wategetse Libya kuva mu 1969.

Mu myaka 42 yamaze ku butegetsi, Gaddafi yaranzwe n’impinduramatwara ndetse amahanga menshi by’umwihariko bimwe mu bihugu bya Afurika bimufata nk’uwazanye impinduka ziganisha ku iterambere ry’Abanye-Libya ndetse n’abarabu muri rusange.

              Saif Al-Islam ubwo yari amaze gufatwa mu 2011.

Ku wa 20 Ukwakira 2011 nibwo urugo rwa Gaddafi rwari ruherereye mu Mujyi wa Sirte rwagabweho igitero simusiga birangira kimuhitanye, bishyira iherezo ku buzima bwe ndetse kuva uwo munsi kugeza ubu Libiya ni kimwe mu bihugu bihoramo imvururu ndetse n’intambara za hato na hato.

Uyu Saadi Gaddafi ni umwana wa kabiri wa Nyakwigendera Gaddafi ufunguwe nyuma ya Saif Al-Islam nawe warekuwe mu myaka ishize ndetse akaba ari no mu rugendo rwo kuzahatanira kuyobora Libya mu matora ateganijwe kuba mu kwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka aya mbere rusange agiye kubaho nyuma y’imyaka 10 habayeho ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Gaddafi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button