AmakuruPOLITIKIUBUZIMA

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda Bwana Maxwell Gomera yashimishijwe cyane no Kurebana Umupira na Perezida Kagame

Ntabwo ari rimwe ntabwo ari kabiri tubona abagabo bagaragaza ububasha bwo gukunda ibyo bakora, ingero nyinshi zifatika ziragaragara  ku bagabo babiri bagaragara kuri iyi foto, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ni Umuyobozi uri ku ruhembe rw’umuheto ubwo yafataga inshingano zo kuyobora urugamba rw’inkotanyi rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi ubwo zari zatangiye gucika intege nyuma y’urupfu rwa Late Gen. Fred Rwigema, nkuko inkotanyi babanye zibivuga urugero rwa hafi ni Nyakwigendera Madame Inyuma Aloysia, Gen. James Kabarebe, Afande Ceasar Kayizari n’abandi ku munsi wo Kwibohora ku nshuro ya 15 mu mwaka wa 2009 aho bagaragazaga ko iyo Kagame ataza ngo ahindure imirwanire ubu mu Rwanda tuba tuvuga izindi nkuru

Perezida Kagame akiri ku rugamba rwo kubohora igihugu
Maxwell Gomera Umuyobozi Uhagarariye UNDP mu Rwanda ati” Nta byiza nko Kubana na H.E Paul Kagame umufana wa Arsenal tukarebana Umupira,ndetse tukagirana n’ibiganiro”

Ntabwo iyi nkuru igamije kuganira ku rugamba rwo kwibohora ahubwo ni uko nubu Kagame ari urugero rw’uko uko yatangiye urugamba atigeze acika intege ahubwo ubu akigaragaza imbaraga mu kubaka ubunyarwanda no kubanisha abanyarwanda hadasigaye kubaka igihugu kizira ironda koko ndetse n’ironda karere, Urugero aba bagabo bombi mu minsi ine ishize bari kumwe muri Kigali Arena mu gikorwa cya Hanga Pitchfest aho bahembaga ba rwiyemezamirimo b’abana bakiri bato, aho Perezida Paul Kagame yijeje ubufasha abitabiriye irushanwa ryo guhanga udushya mu ikoranabuhanga rya Hanga Pitchfest, kugira ngo imishinga yabo ibashe gushyirwa mu bikorwa ndetse igere ku ntego.

Ku munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga Maxwell Gomera yari yitabiriye ibikorwa byo kuwizihiza byari byabereye Kicukiro ahakorera Ikigo RDSO(Rwanda Down Syndrome Organization) cyita ku bana bavukanye Trisomy 21 icyo gihe nabwo wabonaga we nabo bari kumwe barajwe ishinga no kwita ku bana b’abanyarwanda bafite ubumuga bari bitabiriye uwo munsi, Gomera yakinanye nabo umupira kandi UNDP ibaha ibikoresho bitandukanye byo gukinisha kugirango bagaragaze ibyo bashoboye

Abana bavukanye Trisomy 21 aha bamugurishije inigi zo kwambara ku maboko kandi zikoze neza
Uhagarariye UNDP mu Rwanda Maxwell Gomera aganirira abanyamakuru yababwiye ko yifatanyije n’abanyarwanda mu rugamba rw’Ubuzima ndetse no kwiteza imbere kandi UNDP itazacogora kubashyigikira

Tugana k’Umwanzuro nuko uko byagenda kose abajyana mu bufutanye badakwiye gutandukana niba UNDP uyu munsi wa none tuyibona mu bikorwa by’iterambere nko gufasha abatishoboye kwizigamira,Imyidagaduro, itangazamakuru, Ubuzima n’ibindi byinshi ni ikigaragaza ko uko bashyira hamwe nk’abayobozi byanze bikunze umuturage agomba kujya ku isonga agasoroma kuri ayo matunda y’Ubumwe no kwihuza kw’abafatanyije iterambere

Maxwell Gomera, ufite ubwenegihugu bwa Zimbabwe, yinjiye mu biro bya UNDP mu Rwanda muri gahunda y’umuryango w’abibumbye ishinzwe ibidukikije aho yabaye umuyobozi w’ishami ry’ibinyabuzima n’ubutaka kuva mu 2016.

Ni umuhanga mu bukungu ufite uburambe bw’imyaka 20 mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubuhinzi.

Yakoze ku bibazo by’iterambere ry’ubukungu, harimo no kuba mu itsinda ryateguye ‘Amasezerano mashya yo guhindura isi icyatsi kibisi’ agamije kongera ubukungu bw’isi no kongera akazi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imari n’ubukungu mu mwaka wa 2008.
‘Ikibazo (Crisis) cyo mu 2008 cyatanze amasomo menshi. Ikintu gihoraho kuri njye cyari gikenewe ko dufata umwanya wo kwisuzuma no kureba ko twiyubakira ejo hazaza dufite intego zirenze zeru mu buringanire bwa banki”.

Max yakoranye cyane na guverinoma n’imiryango iturutse hirya no hino ku isi ku bibazo bitandukanye, birimo guteza imbere ubukerarugendo, uburenganzira bwa muntu no gucunga inyamaswa.

Max ni umufatanyabikorwa mukuru wa Aspen New voices. Ni umwanditsi w’umuhanga kandi yanditse ibinyamakuru byinshi byo mu gihugu ndetse no mu mahanga kandi yabaye umunyamuryango w’inama (boards) nyinshi.

Max arubatse kandi afite abakobwa babiri n’umuhungu – bombi bakunda ikipe y’umupira wamaguru ya Arsenal.

 

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button