AmakuruIMIKINO

Umutoza Haringingo Francis yagizwe umutoza wa Rayon Sports FC

Amakuru amaze igihe kitari gito akwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ni uko Ikipe ya Rayon Sports ubu yamaze kwemeranya na Haringingo Francis Christian wari umaze iminsi atoza Kiyovu Sports, Yemeye kubera umutoza Rayon Sports igihe cy’umwaka umwe w’imikino.

Nyuma y’isozwa rya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, amakipe atandukanye akomeje gutangira gahunda yo kwiyubaka yo gusinyisha abakinnyi n’abatoza, mu gihe abandi bari gutandukana n’amakipe yabo.

Mu ikipe ya Rayon Sports, kugeza ubu amakuru yizewe atugeraho ni uko yamaze gusinyisha umutoza Haringingo Francis Christian amasezerano yo kuzayitoza umwaka umwe w’imikino.
Kugeza ubu Haringingo wamaze kwemeranya n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azizanira itsinda ry’abatoza bazakorana, barimo abo bakoranaga muri Kiyovu Sports ari bo Rwaka Claude nk’umutoza wungirije, Niyonkuru Vladmir nk’umutoza w’abanyezamu, ndetse na Nduwimana Pablo nk’umutoza ushinzwe kongera ingufu.

Aba batoza bose bazakorana na Haringingo Francis kugeza ubu amakuru atugeraho ni uko batarasinya amasezerano ariko bamaze kumvikana, bakaba bose bazatangazwa ku mugaragaro nk’abatoza bashya ba Rayon Sports nyuma y’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button