POLITIKI

Umusore ashatse kwiyahura ntiyapfa

Muri iki gitondo mu mujyi rwagati ahitwa La Bonne Address umusore agerageje kwiyahura ariko ntiyapfa bivugwa ko yasimbutse avuye ku igorofa ya kabiri akitura hasi ariko ntahite apfa nkuko ababibonye babitangarije itangazamakuru ryahise rihagera mbere yuko inzego zibshinzwe zahise zimujyana kwa muganga ngo avurwe.

Ibi bybaye mu ma saha ya saa 10h05, umwirondoro wuyu musore ntabwo wahise umenyekana wose ariko hamenyekanye ko yitwa Mutabazi , mbere yo kugerageza kwiyahura ngo yabanje guhamagara mushiki we amubwira ko agiye kwiyahura nyuma yo kubona ko ubuzima bwamunaniye aho yamubwiye ko ari ku nyubako ya Ubumwe Grande Hotel ariko undi ahageze asanga siho ari.

Abantu benshi bahise bashungera aahantu uwo musore yari ashatse kwiyahurira.

Nibwo yahise yiyahurira kuri La Bonne Address ariko ntiyapfa, uyu musore amakuru avuga ko ubwo yasimbukaga yaguye hejuru y’imodoka bishoboke ko yaba yavunitse amaboko n’amaguru ndetse akaba yaviriyemo imbere dore ko yahise yihutanwa kwa muganga.

Si umuntu wa mbere ushatse kwiyahura muri iyi minsi mu Rwanda dore ko nta mezi menshi ashize abantu babiri biyahuriye ku nyubako iri Nyabugogo yitwa inkundamahoro mu gihe kandi hari n’umukobwa wigeze kwiyahurira ku nyubako ya Makuza Peace Plaza mu mwaka wa 2019.

Zimwe mu mpamvu zitera abantu kwiyahura ntiziramenyekana ariko abaganga basanzwe bavura abantu bafite indwara zo mu mutwe nkimwe mu mpamvu zitera abantu kwiyahura ndetse haba hanarimo agahinda gakabije abantu baba bafite ariko batabizi abantu rero bagirwa inama zo gushaka uburyo bazajya bisuzumisha kugirango bamenye uko bahagaze.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button