IMYIDAGADURO

Umuraperi Jay Polly yitabye Imana

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane nibwo umuraperi umwe mu bari bakomeye mu Rwanda byamenyekanye ko yitabye Imana azize uburwayi ubwo yari avanywe muri gereza ya Mageragere aho yari afungiwe ajyanywe ku bitaro bya Muhima ngo yitabweho n’abaganga nyuma yuko yari akomeje kuremba muri iryo joro ryakeye.

Nta makuru menshi aratangazwa ku bigendanye n’urupfu rw’uyu muhanzi wari umaze amezi asaga 3 ari muri gereza kubera gukekwaho gukoresha ibiyobyabwenge dore ko hari hashize umunsi umwe gusa amenyeshejwe igihe azaburanira mu mizi kuri ibyo byaha.

Jay Polly ni umwe mu bahanzi bakoze ibikorwa byinshi mu kuzamura umuziki w’abanyarwanda cyane cyane mu njyana ya Rap dore ko benshi bayifataga nk’injyana y’ibirara ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge dore ko benshi mu bakora iyo njyana bagiye bafungwa kubera urumogi cyangwa se bakajyanwa mu bigo ngororamuco kugirango bagororwe bagaruke ku murongo.

Jay Polly yitabye Imana mu ijoro ryakeye.

Jay Polly ni umwe mu bahanzi batwaye irushanwa na PGGSS mu mwaka wa 2014 icyo gihe yari umwe mu bahanzi bakomeye cyane dore ko abenshi ari nabwo bari bamaze gusobanukirwa injyana ya Hip Hop, hari byinshi byagiye bivugwa kuri uyu muhanzi wigeze gukatirwa amezi 5 azira gukubita umugore we.

Tuyishime Joshua wari uzwi nka Jay Polly yatangiye kumenyekana mu Rwanda guhera mu mpera za 2007 ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Tuff Gangz ryarimo abandi baraperi nka Bull Dogg, Fireman,Green P na PFLA aho bagiye basohora indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo nka Kwicuma yatumye benshi bamenya iryo tsinda.

Ku giti cye Jay Polly yagiye asohora indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo nka Ndacyariho, Ibyo ubona,Rusumbanzika,Byuka Usenge ndetse n’izindi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button