AmakuruPOLITIKI

Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzafungurwa Tariki 31 Mutarama 2022

Leta y’u Rwanda yatangaje ko umupaka wa Gatuna uhuza igihugu cy’u Rwanda n’igihugu cya Uganda wari umaze imyaka 3 ufunze kuva mu 2019, uzafungurwa kuwa Mbere tariki 31 Mutarama 2022.

Aya makuru mashya kandi meza ku baturage b’ibihugu byombi yatangajwe mu ijoro rishyira uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022 mu itangazo ryatanzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda. Iyi Minisiteri yavuze ko umupaka wa Gatuna uzafungurwa tariki 31/01/2022.

Uyu mupaka ufunguwe nyuma y’iminsi itanu gusa (5) Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweli Museveni, akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka agiriye uruzinduko mu Rwanda aho tariki 22/01/2022 yahuye na Perezida Paul Kagame bakaganira ku mubano w’ibihugu byombi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button