Umukinnyi Rurangiranwa Kun Aguero Yasezeye Ruhago Ku Myaka 33

Umukinnyi w’Ikipe y’igihugu ya Argentina uzwi witwa Sergio Leonel Agüero del Castillo uyu munsi yasezeye gukina Umupira w’amaguru kubera indwara y’Umutima
Sergio Kun Aguero ati “Nafashe umwanzuro wo guhagarika gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga kubera ko nkunda ubuzima bwanjye. Abaganga bambwiye ko byaba byiza mpagaritse gukina.”


Yabaye Umukinnyi ntwararumuri w’Ikipe ikomeye ya Manchester City ahandika izina ariko nyuma aza kugana mu ikipe ya Barcelona nk’Umukinnyi wigurisha muri iyi meshyi ishize, yaje kuzengerezwa ababara mu gituza ubwo yasimburwaga mu mukino Barcelona yanganyijemo 1-1 n’ikipe ya Deportivo Alaves mu kwezi k’ukwakira uyu mwaka wa 2021, akaba yari amaze amezi atatu hanze y’ikibuga
Iki ni icyemezo cyababaje abakunzi ba ruhago ku isi yose no mu Rwanda ariko cyane cyane amakipe yakiniye izi ni zimwe muri tweets zacaracaye nyuma yo kumwifuriza guhirwa hanze y’ikibuga nk’uwabigize umwuga:


