Umujyi wa Kigali watangiye kubaka inzu z’abafite amikoro make

Umujyi wa Kigali kuri ubu urimo kubaka amazu ahendutse kandi ahendukiye imiryango yinjiza amafaranga atari menshi mu bice bya Gitega na Kimisagara bahura nibibazo byinshi by’ibiza bitewe n’imiturire mibi yubatse mu kajagari ku buryo hari benshi bagiye bahitanwa n’ibiza byagiye byibasira abatuye ibyo bice.
Iyi gahunda y’mujyi wa Kigali irimo uruhare rwa leta rwo gusana amazu yangiritse cyangwa se kuyasenya hakubakwa andi bigendeye ku hantu ndetse n’ikihifuzwa na none bigendeye ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali n’ikoreshwa rusange ry’ubutaka.

Ubu buryo bushingiye ku guha ku bushake imitungo kuri buri nyirayo ku mujyi , ari nako, itera imbere kandi igaha ba nyirayo aho gutura , hagezweho, hafite umutekano hafite agaciro , ariko bitabangamiye aho bari basanzwe batuye.
Iyi nyubako irimo kubakwa iri ku kigero cya 80% kandi yubatswe ku bibanza 7 aho izaba ifite amazu 27 yo kubamo azahabwa abameye gutanga ibibanza byabo kandi Ibice by’amazu byateguwe hitawe kubitekerezo by’abagenerwabikorwa.
Uduce twa Kimisagara na Gitega ni tumwe mu duce dusanzwe turangwamo akajagari cyane muri Nyarugenge ku buryo bishobora guteza impanuka ziturutse ku nkangu zishobora kubaho mu gihe haba haguye imvura nyinshi kandi nkuko Meteo Rwanda igenda ibitangaza.