AmakuruMU MAHANGAPOLITIKI

Umudugudu w’Icyitegererezo Perezida Paul Kagame yemereye abanyecongo basenyewe n’ikirunga cya Nyiragongo ugiye kubakwa vuba vuba

Uyu ni umudugudu Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yemereye mugenzi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo

Uyu mudugudu Perezida Paul Kagame yawemereye abatuye I Goma muri kamena uyu mwaka ubwo yahakoreraga uruzinduko akareba uburyo iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryasize bamwe mubatuye I Goma iheruheru.

Hari intumwa za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zasuye umudugudu w’ikitegererezo wa kinigi mu karere ka Musanze zirebe uko umeze kuko biteganyijwe ko n’uyu mudugudu w’i Goma uzaba wubatse nkawo.

Binateganyijwe ko kandi mu minsi iri imbere,hari itsinda ry’abanyarwanda rizerekeza I Goma gusura ahagomba kubakwa uwo mudugudu.

Imirimo yo kubaka umudugudu wa Kinigi ikaba yaratwaye miliyari 26,6 akaba arimo ayagiye mu bikorwa byo kubaka inzu zo guturamo,ayakoreshejwe hubakwa ikigo nderabuzima, ikigo cy’amashuri n’irerero. Ibi byose byagiye ku mudugudu w’ikitegererezo wa Kinigi akaba ari nabyo bizagenda ku mudugudu w’i Goma.

Bikaba binateganyijwe ko abazaba batuye muri uyu mudugudu w’i Goma,bazahabwa n’amatungo magufi azajya abafasha mu buzima bwawo bwa buri munsi.

Uyu mudugudu ukazatahwa tariki 28 Nyakanga 2022 ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza kwibohora ku nshuro ya 28 ari nako abanyeGoma bazaba bibohora imibereho mibi bamazemo iminsi yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga na Tv5 Monde muri Gicurasi 2021, yagaragaje ubukana bw’ibibazo byasizwe n’iruka rya Nyiragongo.

Perezida Kagame yavuze ko inzego z’u Rwanda zakoranye n’iza Congo kugirango abavanywe mu byabo”tuzabasaranganye ibyo dufite mu bushobozi bwacu buke tugerageza kubashakira aho bacumbika, tubagaburira ndetse tubavuza”.

Ubwo Nyiragongo yarukaga, yangije imihanda ireshya na kilometero 18, inzu 1000 zirasenyuka,imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi irangirika,abantu 288.044 bavuye mu byabo muri bo abarenga 10000 bahungira mu Rwanda mu gihe 32 bahitanywe n’iruka ry’iki kirunga.

Placide Munyanziza

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button