AmakuruIMIKINO

Uburasirazuba: Abanyamabanga nshingwabikorwa baratangaza ko mu mezi abiri baraba bishyuye Mituweli

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize Intara y’Iburasirazuba, bihaye ukwezi kwa Kane ku kuba basoje kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku baturage bose bayobora

Iyi ntego bayihaye binyuze mu nama Mpuzabikorwa z’Uturere zimaze iminsi ziba mu Ntara y’Iburasirazuba, aho zahurizaga hamwe abayobozi kuva ku Mudugudu kugera ku Karere ndetse n’abafatanyabikorwa batwo.

Kuva kuwa Gatanu nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu batangije ku mugaragaro ibikorwa byo gutanga ubwisungane mu kwivuza bwa 2022/2023 kugira ngo abaturage batangire gutanga ayo bafite nibura bizagere muri Nyakanga batangira kwivuza.

Iburasirazuba ho abenshi mu banyambanga Nshingwabikorwa ngo bari bamaze igihe kirekire bifashisha ibimina mu kwizigamira aho bemereye ubuyobozi ko nibura tariki 30 Mata ariyo tariki bazaba bamaze kwishyura 100%.

Nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony, yavuze ko nibura abaturage 2 246 bamaze kwishyura mituweli y’umwaka utaha abandi nabo ngo bakaba bariyemeje kwishyura mu minsi ya vuba cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, Ntambara Allan, yemeje ko bitarenze tariki 20 Werurwe bazaba bamaze kwishyura.

Ati “ Hari amafaranga menshi tumaze gukusanya ya mituweli y’umwaka utaha, twemeranyijwe ko tariki 20 Werurwe tuzaba tumaze kwesa umuhigo.”

 

Uretse aba, abandi batandukanye bagiye bahabwa umwanya mu guhigira igihe bazasoreza, bavuze ko bihaye tariki 30 Mata ku kuba basoje kwishyura ku batorage bose bagize imirenge bayobora.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yasabye aba bayobozi gushyira imbaraga mu gufasha abaturage gutangira kwizigamira amafaranga ya mituweli y’umwaka utaha kugira ngo amatariki biyemeje ntibazayarenze.

Yabasabye gufatira ingero ku midugudu bagiye bafite yarangije kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka utaha ngo kuko biri mu byabafasha cyane gutanga icyerekezo no mu yindi midugudu kuburyo babasha kwishyura mu buryo butabagoye.

RSSB iherutse gutangaza ko umuturage uzaba yarishyuye 75% by’ubwisungane mu kwivuza guhera muri Nyakanga azajya yivuza kugera tariki 31 Ukuboza.

Yanditswe na Dushimimana Elias

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button