IMIKINO

U Rwanda rwasezerewe muri Volleyball African Championship

Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku rwego rw’isi FIVB ryamaze gufata umwanzuro wo gusezerera burundu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volley mu mikino y’igikombe cy’Afurika ndetse biranavugwa ko u Rwanda rushobora guhagarikwa imyaka ibiri.

Ibi bije nyuma yuko u Rwanda rukoresheje abakinnyi bagera kuri bane bakomoka muri Brasil mu gihe badafite ibyangombwa bibemerera gukinira u Rwanda, ibirego byatangiye gututumba nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze gutsinda Nigeria ndetse umukino wari kuruhuza na Senegal usubikwa hasigaye iminota mike ngo utangire nkuko itangazo rya FRVB ryabivugaga icyo gihe.

U Rwanda rwamaze gukurwa mu irushanwa.

Abakinnyi bavuzweho kugira ibibazo mu byangombwa ni Aline Siqueira, Apolnario Caroline Taiania,Mariana da Silva na Moreira Bianca bose bavuka muri Brazil.

Nyuma y’inama yabaye kuwa 4 ndetse no kuwa gatanu FIVB yahise ifata umwanzuro wo gusezerera u Rwanda ndetse ihita inamenyesha CAVB, mu myanzuro yafashwe na Minisiteri ya Sports yatangaje ko imikino ikomeza ariko ariyo ifite ubugenzuzi bwose ndetse ko n’u Rwanda rwakuwe mu irushanwa ndetse irushanwa rikaba riri busozwe kuri iki cyumweru, minisiteri kandi yemeje ko ikizava mu iperereza kizamenyeshwa abanyarwanda ku gihe.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button