IBIDUKIKIJE

U Rwanda rwamuritse umushinga wo kurwanya ikoreshwa rya Plastike ku isi

U Rwanda rwamuritse umushinga w’amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya imyanda ya “plastique” mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ibidukikije aho igihugu kivuga ko gihangayikishijwe  n’ihungabana ry’ibidukikije ku isi biturutse ku myanda ya plastic.

Ni muri urwo rwego rwatanze umushinga w’amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya plastique ku wa 2 Nzeri i Genève mu Busuwisi, rufatanyije na Peru. Ni amasezerano agamije kubahiriza amategeko ashingiye ku buryo bwuzuye bwo gukumira no kugabanya “plastique”.

Ibihugu byombi bisaba ko hashyirwaho komite ishinzwe ibiganiro ihuriweho na za guverinoma, ikaba ifite inshingano zo gushyiraho amasezerano mpuzamahanga yemewe n’amategeko ashingiye ku buryo bunoze bwo gukumira no kugabanya ihumana ry’ibidukikije hakoreshejwe plastique.

Mu bizigwaho kuri aya masezerano harimo n’ibijyanye n’imyanda ya plastique nto, kimwe mu bikomeje kugira uruhare mu kwangiza ibidukikije.

                                     Ibidukikije bikomeje kwangizwa n’ikoreshwa rya Plastic mu isi.

Aya masezerano yitezweho guteza imbere ubukungu bubungabunga ibidukikije hakumirwa ikorwa ry’ibikoresho bikomokaho imyanda, imicungire no kongera kubisazura bikongera gukoreshwa.

Uyu mushinga uzasuzumwa mu Nteko ya Loni yiga ku bidukikije izabera muri Kenya kuva mu mpera za Gashyantare kugeza mu ntangiriro za Werurwe umwaka utaha.

Byitezwe ko uzasuzumwa n’Inteko ya Loni, Ishami rishinzwe Ibidukikije izaterana kuva ku wa 28 Gashyantare kugeza ku wa 2 Werurwe 2022, i Nairobi muri Kenya, ahari icyicaro cy’urwego rwa Loni rushinzwe Ibidukikije (PNUE).

Inkuru ya Afrik21 ivuga ko ibihugu bigera kuri 27 byo mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) bimaze gushyigikira uyu mushinga hiyongereyeho ibindi birindwi byo hanze y’uyu mugabane.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije mu Budage, Jochen Flasbarth, yatangaje ko uyu mushinga hari ibindi bihugu 50 byagaragaje ko biwishimiye ariko bitegereje gufata icyemezo mu buryo bwuzuye.

Nk’uko byatangajwe n’abateguye Inama y’Abaminisitiri yabaye kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 2 Nzeri 2021 i Genève, ingano y’imyanda yangiza amazi y’imigezi n’inyanja, ishobora kuzikuba inshuro eshatu kugeza mu 2040, nubwo hari intambwe yatewe mu kongera gusazura ibikoresho bishaje cyangwa gukumira ibikoresho bikoreshwa ingunga imwe.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button