AmakuruIMIKINOIMYIDAGADURO

U Rwanda rwakiriye inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza

Iyi nkoni y’umwamikazi w’ubwongereza ni inkoni igereranywa n’urumuri rutambagizwa mbere y’imikino olempike rukaba ari ikimenyetso cy’ubumwe,ubufatanye n’urukundo biranga ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza bikanahuzwa n’imikino ya Commonwealth iba buri myaka one.

Iyi nkoni yatangiye kuzengurutswa mu bihugu bitandukanye mbere y’imikino ya commonwealth yabereye I Cardiff mu bwongereza mu mwaka w’ 1958.Muri uyu mwaka uru rugendo rukaba rwaratangiriye mu ngoro y’umwamikazi w’ubwongereza Birmingham palace ku itariki 7 Ukwakira 2021 aho ndetse umwamikazi Elizabeth ll akaba yaranatanze ubutumwa buzatambutswa mbere y’itangira ry’imikono ya commonwealth izaba guhera tariki ya 28 nyakanga 2022.Iyi nkoni isohorwa I Birmingham palace ku mugaragaro,ikaba yarahawe kadeena cox watwaye imidari 4 ya zahabu mu mikino paralempike iheruka.

Iyi nkoni ikaba yagejejwe ku kibuga mpuzamahanga cya kigali ahagana mu ma saa sita,aho yakiriwe na Munezero Valentine ndetse na Musabyimana Penelope abakinnyi ba volleyball yo ku mucanga bitabiriye amarushanwa ya commonwealth mu 2017 yabereye Bahamas bakegukana umudari wa bronze.U Rwanda akaba ari ku nshuro ya 3 rwari rwacyiriye iyi nkoni nyuma ya 2014 ndetse na 2017.

Nyuma yo kuyigeza mu Rwanda ivuye mu Bugande, yahise itwarwa kuri Kigali Marriott hotel ahabereye ikiganiro n’abanyamakuru ikaza kuhava ijyanwa ku rwibutso rwa jenoside rwa Gisozi.

Ku munsi wa kabiri tariki ya 10 Ugushyingo,ikazajyanwa muri pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu ndetse no mu ishuri rya Lycee ya Kigali.
Ku munsi wa gatatu tariki 11 ugushyingo,ikazajyanwa ku nzu ndangamurage y’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse no kuri stade mpuzamahanga ya cricket iherereye I Gahanga ndetse ikanazengurutswa umujyi wa Kigali iho izaba itwarwa n’abakapiteni b’amakipe y’igihugu atandukanye.

Nyuma ikazava mu Rwanda yerekeza Tanzania hagati y’itariki 13 na 16 Ugushyingo 2021.Biteganyijwe ko igomba kuzengurutswa mu bihugu bigize umuryango wa commonwealth uko ari 72.

Agashya iyi nkoni yihariye uyu mwaka ni uko irimo udufata amashusho tuzajya dufata amashusho y’aho izatambagizwa hose.

Munyanziza Placide

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button