IMIKINOUBUKERARUGENDO

U Rwanda ruzakira shampiyona y’isi y’amagare ya 2025

Impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusigaanwa ku magare UCI yamaze kwemeza ko shampiyona y’isi yo gusiganwa ku magare ya 2025 izabera mu Rwanda nyuma yo guhigika ibindi bihugu birimo Maroc,Afurika y’Epfo na Misiri nabyo byifuzaga kuzakira iryo siganwa.

Ni ku nshuro ya mbere iryo siganwa rizaba ribereye ku mugabane w’afurika ari nabyo byatumye u Rwanda rwifuza kwakira ayo marushanwa dore ko rwatanze ibyangombwa mu mwaka wa 2019 ugitangira ubwo Bayingana Aimable yayoboraga ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare Ferwacy.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo UCI yatangaje ko u Rwanda rwatsindiye kuzakira iyo mikino mu mwaka wa 2025, ni umuhango wari witabiriwe na Minisitiri wa Sport Aurore Mimosa Munyangaju ndetse na Perezida wa Ferwacy Murenzi Abdallah aho wari wabereye mu gihugu cy’ububiligi mu mujyi witwa Flanders.

u Rwanda ruzakira shampiyona y’isi yo gusiganwa ku magare ya 2025.

Aya marushanwa azabera mu Rwanda mu 2025 asanzwe yitabirwa n’abakinnyi bakomeye ku rwego rw’isi dore ko baba bahatanira umwambaro w’umukororombya abaheruka gukurikirana amasiganwa akomeye y’amagare bagiye babona uwitwa Alaphillipe ukomoka mu bufaransa umwenda yambaye muri uyu mwaka wose.

U Rwanda rwahigitse Maroc na Afurika Y’Epfo dore ko ibyo bihugu byose byifuzaga kwakira aya marushanwa, bivugwa ko bitewe n’uburyo abanyarwanda bagiye bagaragara ku mihanda mu gihe habaga habaye Tour du Rwanda ari bimwe mu byatumye u Rwanda ruhabwa kwakira aya marushanwa.

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button