POLITIKI

U Rwanda rumaze gukingira abarenga miliyoni

Mu ntangiriro za werurwe 2020 nibwo icyorezo cya Covid-19 cyageze mu Rwanda bivuga ko ari bwo umuntu wa mbere wagaragaweho na Covid yagaragaye mu gihugu kuva ubwo kugeza nubu hari bimwe byari bisanzwe mu buzima byahagaze ndetse iyo hataboneka inkingo byari kuzagorana ko byongera kugaruka mu gihe cya vuba.

Mu mpera za 2020 nibwo igihugu cy’uburusiya cyatangaje ko cyamaze kuvumbura urukingo rwa Covid-19 burwita Sputnik, nyuma yaho hagiye hasohoka izindi nkingo zitandukanye zirimo Astrazeneca, Pfizer, Johnson JJ nizindi.

Muri gahunda ya Covax ibihugu bikennye ndetse n’ibiri mu nzira igana iterambere nk’u Rwanda byagiye bihabwa inkunga y’inkingo n’ibihugu bitundukanye ndetse hari n’ibigo byagiye biziha ibihugu bigendanye n’imikoranire isanzweho hagati y’ibihugu niyo miryongo cyangwa izindi nzego zigenga.

Guhera mu mpera za 2020 u Rwanda rwatangiye gahunda yo gukingira abanyarwanda ruhereye kubari ku ruhembe rwo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 ni ukuvuga abaganga,abashinzwe umutekano abayobozi mu nzego zitandukanye n’abandi.

Kuri ubu imibare iragaragaza ko kugera tariki 18 Nzeri 2021 abanyarwanda basaga 1,352,078 aribo bamaze gufata urukingo rwuzuye rwa Covid-19 ni ukuvuga abafashe dose ebyiri zibasha kubafasha guhangana na Covid-19 bisobanuye ko 10% by’abanyarwanda aribo bamaze gukingirwa kandi gahunda ikaba igikomeje mu gihugu hose ku buryo muri Kamena umwaka utaha igihugu cyaba kimaze gukingira abantu bagera kuri 60%.

Icyo abanyarwanda basabwa ni ugukomeza gukurikiza ingamba zashyizweho zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo ndetse bakitabira kwikingiza mu gihe inkingo ziba zabonetse dore ko Minisante ikora ibishoboka ubutumwa bugatambuka ku mikoranire n’itangazamakuru.

Kugeza ubu abantu basaga 1206 nibo bamze guhitanwa na Covid-19 kuva yagera mu Rwanda.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button