POLITIKI

U Rwanda rukomeje kugirirwa icyizere mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga

  1. U Rwanda nk’igihugu rwanyuze mu mateka atari meza kuva rwabona ubwigenge mu 1962 aho abanyarwanda bamwe bameneshejwe abandi bakicwa bazira uko bavutse ubwo ndavuga ubwoko bwabo, benshi babaye impunzi mu bihugu by’amahanga ni nayo mvano y’imvugo igira iti utazi ishyanga azabaze abaribayemo muri make ababaye mu buhunzi kuva mu 1959 babaye mu buzima bushaririye cyane ariko kuri ubu igihugu cyabonye umucyo ndetse ni nyabagendwa kuri buri wese reka twibande mu mikino aho mu mwaka umwe igihugu cyakiriye amarushanwa nyafurika ane yose.

Mu rugamba rwo kubohora igihugu hari amashusho yagiye ahagaragara y’umugaba w’ikirenga Nyakubahwa Paul Kagame abwira ingabo ati ” uramutse uvuze ko uwo urwanya ari umujura hanyuma nawe ukiba ubwo mwaba mutandukaniye he?” iyi videwo yamamaye yerekanaga intego uwari ukuriye ingabo za RPA-Inkotanyi yari afite ndetse nubu agifite mu guteza imbere abanyarwanda.

u Rwanda rwakiriye igikombe cy’afurika cy’abatarengeje imyaka 20 mu 2009.

Mu mwaka wa 2009 u Rwanda rwahawe kwakira irushanwa ry’ingimbi zitarengeje imyaka 20 cyari igikombe cy’afurika cy’abatarengeje imyaka 20 (U-20 African cup of Nations) niryo rushanwa wavuga ryo ku rwego ruhambaye u Rwanda rwari rwakiriye kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahagarikwa n’ingabo zari iza RPA za FPR-Inkotanyi, icyo gihe mu Rwanda hagaragaye ubwitabire bukomeye buruta ubwaba bwarabaye ahandi hatandukanye habereye iyo mikino kandi icyo gihe amarushanwa yaberaga ku bibuga bibiri gusa ni stade national Amahoro na Stade ya Kigali.

Muri icyo gihe nibwo kandi mu Rwanda hatangiye kuzanwa ibibuga bifite ubwatsi bw’ubukorano (Artificial Turfs) bushyirwa i Nyamirambo kuri stade ya Kigali ndetse no kuri Stade Mumena ari nako bushyirwa ku kibuga cya Ferwafa cyari giherereye i Remera.

2016 u Rwanda rwakiriye CHAN

Tuvuye kuri iryo rushanwa, mu myaka ibiri yakurikiyeho u Rwanda rwongeye guhabwa icyizere cyo kwakira irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17 muri ruhago y’abahungu (Men’s Football U17 Africans Cup of Nations 2011), icyo gihe abasore b’u Rwanda banitwaye neza bagera ku mukino wa nyuma nubwo batsinzwe na Burkina Faso ariko bitabiriye bwa mbere mu mateka y’u Rwanda kuva rwabaho igikombe cy’isi cyabereye muri Mexique.

Mu 2016 u Rwanda rwongeye kwizerwa na CAF rwakira CHAN (Championat d’afrique de Nations ya 2016), yo noneho yazanye akarusho kuko yabereye mu mijyi itatu itandukanye y’u Rwanda kandi mu ntara eshatu muri 5 zigize igihugu cyacu kuko icyo gihe Stade ya Huye yari yaruzuye ndetse na Stade y’Umuganda muri Rubavu ni zimwe mu zakoreshejwe muri iryo rushanwa nahamya ko ryitabiriwe kurusha andi yose yabayeho guhera 2009.

U Rwanda mu mwaka wa 2019 rwatangiye umushinga wo kubaka inyubako imwe mu zigezweho z’imikino ku mugabane dutuye inyubako izwi neza umubare w’abantu bayijyamo nta gukekeranya KIGALI ARENA nyanditse mu nyuguti nkuru nkuko twabyize mu mashuri mato ni inyubako yahinduye byinshi mu bijyanye n’imikino ndetse n’imyidagaduro mu Rwanda kuko mbere yo kwaduka kwa Covid 19 yabereyemo igitaramo karahabutaka.

Kigali Arena kuva yakuzura yabaye ihuriro ry’imikino itandukanye.

Si imyidagaduro gusa yubakiwe dore ko ari imwe mu nzu zikomeye mu Rwanda zubatswe mu gihe gito kitarenze amezi atandatu kandi iukubakwa idasondetse, kuva yuzura rero yagiye igaragara nk’inzu gaheza yagenewe imyidagaduro kurenza ibindi byose dore ko imikino ya Basketball yagiye iberamo yuzuraga ku rwego rwo hejuru urugero twatanga ni umukino wabaga wahuje Patriots BBC na REG BBC.

Kubera icyorezo cya Covid 19 imikino ya BAL yari kuba mu 2020 yarasubitswe yimurirwa mu 2021 ni imikino yari ibaye ku nshuro ya mbere itewe inkunga na NBA Africa dore ko abayitabiriye bose babaga muri hoteli iri muri zimwe mu zihenze ku butaka bw’u Rwanda aho itapfa kwigonderwa na buri umwe yitwa Raddison Blu Hotel y’inyenyeri 5.

Ni irushanwa ryatumye u Rwanda rwongera kugaragara ndetse rukanda ku isi nkuko bisanzwe bitewe no kwakira neza abarugana mu ngeri zose noneho kugira inyubako y’imyidagaduro iri mu za mbere ku mugabane byaruzamuriye ibendera mu kuza ku songa, imikino ya BAL yanitabiriwe n’ibihangange byinshi birimo umuririmbyi ukomeye cyane witwa Joe Cole ugezweho muri iyi minsi muri amerika mu njyana ya Rap.

Hadateye kabiri u Rwanda rwahise rutangira kwakira imikino y’igikombe cy’afurika cya Basketball ( FIBA AFRO-BASKTBALL 2021) yaje kwegukanwa na Tunisia ni irushanwa na none rwamuritse isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihe kitageze mu kwezi u Rwanda rwahise ruhabwa kwakira igikombe cy’afurika cy’abagabo ndetse n’icyabagore muri Afurika mu mwaka umwe.

Ibi byose ni inkingi nzima zerekana ko u Rwanda ari igihugu kiri kugana ku iterambere mu bijyanye n’ibikorwaremezo bya sports cyane cyane ku mugabane dutuye wacu wa Afurika bituma rugirirwa icyizere cyo kwakira amarushanwa ndetse rukaba rwanakwitabazwa aho rukomeye kubera umutekano ndetse no kumenya kwakira neza muri byose.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button