AmakuruPOLITIKI

U Burundi bwashyikirije u Rwanda abarwanyi ba FLN bafatiwe ku butaka bwabwo

Ku ma saha ya saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa kabiri tariki 19 Ukwakira leta y’igihugu cy’u Burundi yashyikirije u Rwanda abarwanyi b’umutwe wa Fln bafatiwe ku butaka bw’u Burundi aho bageragezaga kwinjira mu ishyamba rya Kibira rifatanye na Nyungwe yo mu Rwanda.

Aba barwnyi bagera kuri 11 bafatiwe mu Burundi bari mu mutwe w’iterabwoba wa Fln w’ishyaka rya Paul Rusesabagina rya MRCD ndetse uyu Rusesabagina akaba aherutse gukatirwa n’urugereko rw’urukiko rukuru rusanzwe ruburanisha ibyaba byambukiranya imipaka akaba yarakatiwe imyaka igera kuri 25 y’igifungo.

Aba barwanyi bakaba bashyikirijwe u Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Nemba uherereye mu karere ka Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba bw’igihugu, aba bagejejwe mu Rwanda nyuma y’uko na leta y’u Rwanda hari abandi barwanyi bo mu mutwe wa Red-Tabara bari bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe mu Rwanda m mwaka ushize wa 2020.

U Rwanda narwo rwari ruherutse gushyikiriza u Burundi abarwanyi ba RED-Tabara (ifoto: Kigali Today).

IIbihugu byombi bikomeje gufatanya mu kubungabunga umutekano nyuma y’uko mu gihugu cy’u Burundi hagiyeho ubutegetsi bushya bwa Ndayishimiye Evariste dore ko umubano w’ibihugu bymbi wari warajemo agatotsi nyuma y’igerageza ryo guhirika ubutegetsi mu Burundi ryapfubye mu 2015 icyo gihe u Burundi bugashinja u Rwanda kuba inyuma y’ibyo bikorwa ndetse no guha ubuhungiro abagerageje gutembagaza ubutegetsi bwa Nyakwigendera Petero Nkurunziza.

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 u Burundi bumaze bwigenga u Rwanda rwohereje intumwa ariyo Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’intebe muri uwo muhango ndetse na Perezida Kagame yoherereza ubutumwa abarundi na Perezida wabo abashimira ibintu byagaragaje ko umubano w’ibihugu byombi waba uri mu murongo muzima.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button