Amwe mu mafoto yaturutse ku rubuga rwa Radio Rwanda twamaze kubona ni aya akurikira:
Nyemazi John Bosco yatorewe kuyobora Akarere ka Kayonza
Rangira Bruno ni we Meya watowe muri Kirehe
MUKANYIRIGIRA Judith ni we Meya mushya wa Rulindo
Mukandayisenga Antoinette yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka NyabihuNzabonimpa Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi muri manda y’imyaka itanu. Nzabonimpa akaba yari asanzwe ari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo umwanya yari amazeho imyaka isaga ineGasana Stephen ni we utorewe kuyobora Akarere ka NyagatareMurwanashyaka Emmanuel ni we watorewe kuyobora Akarere ka NyaruguruMutabazi Richard yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka BugeseraGasana Richard ni we wongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka GatsiboMu Karere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yongeye gutorerwa kuyobora aka karere. Abamwungirije ni Kajyambere Patrick, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Kayitesi Nadine, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza.Sebutege Ange ni we wongeye gutorerwa kongera kuyobora Akarere ka HuyeRutaburingoga Jerome yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka GisagaraNiyomwungeri Hildebrand atorewe kuyobora Akarere ka NyamagabeKayitare Jacqueline ni we wongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka MuhangaDr Sylvère Nahayo yatorewe kuyobora Akarere ka KamonyiHabarurema Valens yongeye gutorerwa kuba Meya w’Akarere ka RuhangoUwanyirigira Marie Chantal ni we utorewe kuba Meya w’Akarere ka BureraMurekatete Triphose ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka RutsiroNIYONAGIRA Nathalie ni we utorewe kuyobora Akarere ka NgomaRamuri Janvier ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze.