Township Roller yahamije ko yaguze Bertrand Jean Iradukunda

Umuyobozi w’ikipe ya Township Rollers Bennet Mamelodi yemeje ko iyi kipe yamaze gusinyisha rutahizamu w’umunyarwanda Jean Bertrand Iradukunda w’imyaka 26 wari usanzwe akinira ikipe ya Gasogi United, kuri ubu akaba ari mu ikipe y’igihugu amavubi iri kwitegura umukino na Uganda Cranes.
Uyu mukinnyi wari umaze imyaka isaga ibiri muri Gasogi nyuma yo kuva muri Mukura VS yagiye yigaragaza cyane ndetse aza no kubasha kongera gusubira mu ikipe y’igihugu nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune cyatumye amara hanze hafi imyaka ibiri adakina umupira.
Uyu Bertrand umaze guhamagarwa inshuro 29 mu ikipe y’igihugu ndetse aramutse abashije gukina imikino ibiri Amavubi afite yahita agera kuri 31.

Uyu musore wakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR Fc yanyuze mu makipe anyuranye arimo APR Fc, Bugesera Fc, Police Fc, Mukura VS ndetse na Gasogi United yari amzemo imyaka igera kuri ibiri.
Township Rollers kandi ni ikipe imaze kuba ubukombe mu gihugu cya Botswana ndetse mu myaka ishize yigeze kugera mu matsinda muri Caf Champions League.