Tour du Rwanda yatangiriye mu mvura y’amahindu, Alexandre Geniez yambara umwenda w’umuhondo
Muri iyi nkuru y'Igihe.com iragaragaza uko Irushanwa ry’Amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda 2022” ryatangiye kuri iki Cyumweru mu mvura nyinshi yaguye i Remera ahakiniwe agace ka mbere kegukanywe n’Umufaransa Alexandre Geniez ku ntera y’ibilometero 4,0.

Abasiganwa bahagurukiraga kuri Parking ya Kigali Arena, bagafata umuhanda wa Controle Technique berekeza Kimironko aho bageraga kuri KIE bagakata kwa Rwahama mbere yo kuzenguruka kuri Airtel berekeza kuri Stade Amahoro, bakongera gusoreza kuri Kigali Arena.
Muri iri siganwa ry’umuntu ku giti cye, Umufaransa Alexandre Geniez ukinira Ikipe ya TotalEnergies ni we wanikiye abandi nyuma yo gukoresha iminota ine, amasegonda 41 n’ibice 65.
Yakurikiwe n’Umunya-Colombia Restrepo Valencia Johnathan mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Uhiriwe Byiza Renus wasoje ku mwanya wa 25 akoresheje iminota itanu, isegonda rimwe n’ibice 74.
Tour du Rwanda 2022 izakomeza ku wa Mbere, tariki ya 21 Gashyantare, hakinwa Agace ka Kabiri kazahagurukira kuri Stade Amahoro kagasorezwa i Rwamagana ku ntera y’ibilometero 148,3.
Abakinnyi 10 ba mbere nyuma y’agace ka mbere:
- Geniez Alexandre (Total Energies, U Bufaransa): 04’41’’65
- Restrepo Valencia Jhonatan (Drone Hopper – Androni, Colombia): 04’47’’34
- Dujardin Sandy (Totalenergies, U Bufaransa): 04’48’’28
- Drege André (Team Coop, Norvège): 04’50’’63
- Laurance Axel (B&B Hotels – KTM, U Bufaransa): 04’50’’89
- Hayter Leo (Grande-Bretagne, U Bwongereza): 04’51’’24
- Mackellar Alastair (Israel – Premier Tech, Australia): 04’53’’10
- Goldstein Omer (Israel – Premier Tech, Israel): 04’55’’31
- Donaldson Robert (Grande-Bretagne, U Bufaransa): 04’56’’09
- Nielsen Andreas Stokbro (Team Coop, Denmark): 04’56’’32
Uko Abanyarwanda bitwaye:
- 25 Uhiriwe Byiza Renus (Rwanda): 05’01’’74
- 28 Hakizimana Seth (Rwanda): 05’03’’82
- 30 Muhoza Eric (Rwanda): 05’05’’02
- 43 Mugisha Moïse (ProTouch): 05’07’’56
- 45 Iradukunda Emmanuel (Rwanda): 05’08’’00
- 49 Mugisha Samuel (ProTouch): 05’09’’48
- 60 Byukusenge Patrick (Benediction Ignite): 05’15’’19
- 62 Nsengimana Jean Bosco (Benediction Ignite): 05’16’’68
- 74 Niyonkuru Samuel (Rwanda): 05’23’’63
- 79 Uwiduhaye (Benediction Ignite): 05’26’’91
- 84 Manizabayo Eric (Benediction Ignite): 05’33’’13
- 86 Rugamba Janvier (Benediction Ignite): 05’34’’23





















