Tibuhaburwa Yoweri Kaguta Museveni uje Kwitabira CHOGM yishimiwe n’abari i Gatuna, Indege yayisize Katuna
Ubu harabura umunsi umwe ngo abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu muryango wa Commonwealth bahurire mu nama ya CHOGM, abahagarariye ibihugu bitandukanye bakomeje kugera i Kigali ahazabera iyi nama.

Imirimo ya CHOGM yanzitse ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2021, ibimburirwa n’inama y’ihuriro rya mbere ari ryo ry’urubyiruko rugize uyu muryango.
Ku munsi wakurikiyeho hatangijwe ku mugaragaro ihuriro ry’abagore ryanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland n’abandi batandukanye bahagarariye imiryango mpuzamahanga n’ibihugu byabo.
Mu zindi nama z’amahuriro zabaye harimo iy’iry’Ubucuruzi ry’abagize Commonwealth ryatangijwe kuwa Kabiri tariki 21 Kamena 2022 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ndetse n’ihuriro rigamije kwiga ku iterambere ry’abaturage ryabereye muri M Hotel.
Biteganyijwe ko ayo mahuriro yose yabaye agomba gufata imyanzuro itandukanye bikazagezwa ku nama y’Abakuru b’Ibihugu izatangira kuri uyu wa 25 Kamena 2022.
Mu gihe habura amasaha make ngo iyi nama itangire, abanyacyubahiro batandukanye bamaze kugera mu Rwanda.
Perezida Museveni yinjiriye i Gatuna indege ayisiga Katuna
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ni umwe mu Bakuru b’Igihugu bamaze gukandagira ku butaka bw’u Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo yageze ku Mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, aho arava yerekeza mu Mujyi wa Kigali.
Kuri uyu Mupaka wa Gatuna, Perezida Museveni yakiriwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr. Ernest Nsabimana ndetse na Anne Katusiime wungirije Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda.
Abinyujije kuri Twitter, mu masaha ya mu gitondo nibwo Perezida Museveni yatangaje ko afashe urugendo rwa kajugujugu rumujyana mu Rwanda.
Uganda yinjiye muri Commonwealth mu 1962 nyuma yo kubona ubwigenge kuko mbere yakolonizwaga n’u Bwongereza. Mu 2007 iki gihugu cyakiriye CHOGM yabaga ku nshuro ya 20.

