AmakuruMU MAHANGAUBUZIMA

Tanzania: Abanyeshuri umunani ba King David baguye mu mpanuka y’Imodoka

Abantu 10 barimo abanyeshuri umunani bo mu ishuri ribanza rya King David riherereye mu karere ka Mtwara ko mu gihugu cya Tanzania bazize impanuka y’imodoka y’ishuri, ni impanuka yabereye mu gace ka Mjimwema, Umujyi wa Mtwara.

Raporo y’ibanze ivuga ko icyateye iyi mpanuka ari uko iyi modoka itwara abanyeshuri yataye umuhanda maze ikabanza igice cy’imbere mu muferege w’Umuhanda.

Umuyobozi w’ibitaro by’akarere yemeje ko muri iyo mpanuka, umushoferi n’umwarimu umwe na bo bari mubahitanywe n’iyi mpanuka

Muri iyi nkuru dukesha Ikinyamakuru Azam TV cyo muri Tanzania abantu bakomeje gusaba ko habaho ubugenzuzi bwimbitse ku modoka z’ibigo by’amashuri zishinzwe gutwara abanyeshuri, kuko inyinshi zishaje.

Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, inaha iwacu mu Rwanda zimwe mu modoka zitwara abanyeshuri usanga zikuze bikabije bitabujije ko hari n’ibigo bifite imodoka nshya.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button