Sobanukirwa Ibyiza byo Kurya Ibishishwa by’Indimu
Benshi tuziko indimu ifite akamaro kanini ku buzima harimo kongerera ingufu ubudahangarwa bw'umubiri, kurwanya no kuvura inkorora n'izindi ndwara zifata mu buhumekero, n'ibindi. Nyamara nubwo bimeze bityo, bamwe ntibazi ko n'igishishwa cyayo gifite akamaro kanyuranye nkuko tugiye kubivuga.

1. Gufasha amagufa
Igishishwa cy’indimu gikungahaye kuri kalisiyumu na vitamini C. Ibi ni ingenzi mu gutuma amagufa akomera ndetse binayarinda indwara zinyuranye zishobora kuyafata.
2. Gusohora uburozi
Uko umubiri wacu ukora hari ibisigazwa bigenda byirunda bikaba byahinduka uburozi mu mubiri biramutse bidasohotse. Iki gishishwa cy’indimu rero cyibitseho ibisukura umubiri bizwi nka flavonoids bifasha mu gusohora uburozi.
3. Kurwanya kanseri
Mu gishishwa cy’indimu nubwo benshi batabizi habonekamo salvestrol Q40 na limonene bituma umubiri ubasha kurwanya uturemangingo dutera kanseri.
4. Kugabanya cholesterol
Mu gishishwa cy’indimu habonekamo polyphenols. Ibi ni ibinyabutabire bizwiho kugabanya cholesterol mbi mu mubiri nuko bikawufasha kuba neza ndetse bigafasha n’umutima mu mikorere yawo
5. Kurinda indwara zinyuranye z’umutima
Mu gishishwa cy’indimu habonekamo potassium iyi ikaba izwiho kurwanya indwara zinyuranye z’umutima harimo umuvuduko ukabije w’amaraso. Ndetse binafasha mu kurwanya diyabete.
6. Gusukura amenyo no mu kanwa
Kutagira vitamini C bitera kuva uri koza amenyo, kubyimba ishinya n’ibindi bifata mu menyo.
Mu gishishwa cy’indimu dusangamo iyi vitamini ndetse hanabonekamo citric acid bifasha mu gusukura mu kanwa no kurinda ibibazo binyuranye byo mu kanwa.
7. Gufasha mu kugabanya ibiro
Mu gishishwa cy’indimu habonekamo pectin iyi ikaba igira uruhare mu gutuma umubiri utwika ibinure nuko bigakurikirwa no kugabanyuka kw’ibiro
8. Kurwanya bimwe mu bibazo by’uruhu
Uruhu cyane cyane mu maso hakunze kuza iminkanyari, utubara, ibiheri kandi byose ahanini bituruka ku bisigazwa byo mu mubiri biza bikarwangiza. Mu gishishwa cy’indimu habonekamo ibisukura uruhu bikarurinda ibi byose.
Si ibi gusa kuko kurya igishishwa cy’indimu bifasha mu gusukura amatwi, umwijima, gufasha imiyoboro y’amaraso, kurinda stroke n’ibindi.
Ni gute kiribwa
Banza uronge indimu neza n’amazi meza nibishoboka uyishyire muri frigo amasaha abiri ariko utayifite ntacyo byangiza. Nyuma uhate ariko udasesereza cyane ukuraho agashishwa k’inyuma gusa.
Kugirango utagira ikibazo cy’ubwinyo uvange ibyo bishishwa n’ubuki ubundi wirire. Ariko niba utagira ikibazo cy’ubwinyo ubuki si ngombwa.
Ushobora no gusatura indimu ugakuramo utubuto ukayiryana n’igishishwa
Gusa hari n’abagikoresha nk’ikirungo (zeste) ariko iyo kigeze mu bushyuhe byinshi mu kamaro kacyo birangirika
Nsoze mvuga ngo muryoherwe
François BIRAMAHIRE