AMATEKA

Sobanukirwa Amateka y’Urutare rwa Ndaba

Urutare rumanukaho amazi rwa Ndaba, ruri ku muhanda Muhanga– Karongi rukaba ruri ku birometero makumyabiri (20 km), uvuye mu Mujyi wa Karongi uza i Muhanga, bavuga ko ngo rwitiriwe umugabo Ndaba wazize gukunda ubuki.
Abaturage baturiye urwo rutare barimo n’abajya bacurangira abakerarugendo bahatemberera baje kureba ubwiza nyaburanga bwarwo, batangarije ikinyamkuru Izuba Rirashe ku wa 02 Nzeli 2012, urwo rutare rwa metero ijana (100m) z’ubujyakuzimu rufitanye isano n’izina ry’umugabo witwaga Ndaba

Urutare rumanukaho amazi rwa Ndaba, ruri ku muhanda Muhanga– Karongi rukaba ruri ku birometero makumyabiri (20 km), uvuye mu Mujyi wa Karongi uza i Muhanga, bavuga ko ngo rwitiriwe umugabo Ndaba wazize gukunda ubuki.

Abaturage baturiye urwo rutare barimo n’abajya bacurangira abakerarugendo bahatemberera baje kureba ubwiza nyaburanga bwarwo, batangarije ikinyamkuru Izuba Rirashe ku wa 02 Nzeli 2012, urwo rutare rwa metero ijana (100m) z’ubujyakuzimu rufitanye isano n’izina ry’umugabo witwaga Ndaba.

Umusaza Sekamana ukeka ko yaba afite imyaka 84 yavuze ko Ndaba ari izina ry’umuntu ryitiriwe urwo rutare ubwo uwo mugabo yajyanaga n’abagenzi be guhakura ubuki bwabaga mu mwobo wari mu cyeragati cy’urwo rutare, maze mbere yo guhakura ubwo buki bamuzirika umugozi muremure mu nda baramumanura bawufashe ageze aho ubuki bwari buri atangira guhakura, ariko agahakura yirira, bagenzi be bati:” Ese Ndaba ibyo guhakura bigeze he?”

Ndaba na we ati : “Ntimugire ikibazo ndi guhakura ndabazanira ubuki”.

Ndaba akomeza guhakura ubuki yirira, abo hejuru bamaze kurambirwa ubwo na Ndaba yari amaze guhaga, bati :”ese Ndaba uratuzanira ku buki cyangwa”? Ndaba ati: “Reka da! Ubuki nabuhebye, barungurutse Ndaba basanga ari gukomba intoki yahaze ubuki, baba barekuye umugozi Ndaba aramanuka no hasi ngo po!

Ibyo Sekamana yabivugaga nk’inararibonye ni nabyo umwana witwa Samweli ucuranga iningiri (Igicurangisho gakondo cya muzika), yacuranze mu njyana ye y’iningiri.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyamubajije niba yarabyize mu ishuri, yavuze ko ari ibyo agenda yumvana abasheshakanguhe abana nabo.

Abaganiriye n’iki kinyamakuru basoje bavuga ko Ndaba yazize inda mbi no kutuzuza inama yari yagiranye na bagenzi be.

Muri abo bose nta wari uzi imyaka Ndaba yapfuye afite, gusa urwo rutare rumaze igihe kitari gito ruzwi ndetse runasurwa na ba mukerarugendo batandukanye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button