AmakuruIMYIDAGADURO

ShowBiz: Ihere ijisho ibyamamare byatashye ubukwe bw’umunyamideli Isimbi ukunzwe mu Rwanda

Kuri iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022 muri Kigali Convention Centre nibwo Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model mu ruganda rw’abamurika imideli, yarushinze na Shaul Hatzir ukomoka muri Israel

Ibi birori byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa ukurikirwa n’uwo gusezerana imbere y’Imana byose byabereye muri Kigali Convention Centre.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abarimo ibyamamare nka Massamba Intore waririmbiye umugeni, Muyango Claudine; Umuratwa Kate Anitha wabaye Miss Supranational mu 2021, Trendy Shadow uzwi mu ruganda rw’imideli; Danis Christelle Igeno Uwase wamenyekanye muri ‘Katapilla’ ya Bruce Melodie n’abandi.

Isimbi ni umwe mu banyamideli bakomeye. Yagiye yitabira ibitaramo byo kumurika imideli binyuranye ndetse ni n’umwe mu bakobwa bagaragaye mu ndirimbo ‘Closer’ yahuriyemo Meddy, Uncle Austin na Buravan.

Kayirebwa Marie Paul Keesha uzwi mu ndirimbo ‘Ikinyafu’ ya Bruce Melodie yari yambariye umugeni
Umuratwa Kate Anitha wabaye Miss Supranational mu 2021 yari yabukereye
Model Kabagire nawe yari yabukereye
Model Isimbi Veve yari yabaye ihogoza

Uyu muhango wabaye nyuma yaho umwaka ushize Isimbi n’umugabo we bari basezeranye imbere y’amategeko.

Yanditswe na Dushimimana Elias

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button