AmakuruUBUKUNGU

Rwandair yatangiye ingendo i Lubumbashi

Kuri uyu wa gatatu sosiyeti nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere Rwandair yatangiye ingendo mu mujyi wa Lubumbashi uherereye mu ntara ya Katanga aho izajya ikorerayo ingendo inshuro ebyiri mu cyumweru.

Ni urugendo rwari rutegerejwe na benshi kuko agace ka Katanga kari mu duce dukomeye tw’ubucuruzi kandi tunakungahaye mu mabuye y’agaciro byakorohera ibihugu byombi mu bukungu ndetse n’uruhererekane rw’ibicuruzwa n’ingendo z’abantu.

Minisitiri wungirije ushinzwe ingendo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo Marc Ekila Likombo yabwiye itangazamakuru ko itangizwa zizi ngendo ari ikimenyetso cyiza cy’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ndetse bishimangira umuhate abakuru b’ibihugu byombi bafite mu gusubiza ibintu mu buryo.

Ubwo indege ya Rwandair yageraga i Lubumbashi

Uretse ingendo zatangijwe uyu munsi mu mujyi wa Lubumbashi hateganyijwe kandi ifungurwa ry’ingendo zizajya zerekeza mu mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru taliki 15 Ukwakira uyu mwaka turimo wa 2021.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza indege ya Rwandair yageze ku kibuga cy’indege cya Lubumbashi ikamenwaho amazi nk’ikimenyetso cyo kuyakira nkuko bikorwa ahandi igihe hari indege zihageze bwa mbere.

Katanga ni kamwe mu duce twa RDC turangwamo umutungo kamere ku rwego rwo hejuru ndetse uruhererekane rw’ayo mabuye y’agaciro rurakomeza rukagera muri Zambia mu gace ka Ndola bivuga ko bizorohera abacuruzi bitewe n’uburyo indege ya Rwandair izoroshya ingendo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button