UBUKUNGU

Rwandair igiye kongera ingendo muri Kongo

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere Rwandair yatangaje ko igiye kwagura ingendo isanzwe ikorera mu gihugu cya Kongo Kinshasa dore ko isanzwe ikora Kigali-Kinshasa ariko kuri ubu ikaba igiye kongeraho Goma na Lubumbashi.

Lubumbashi ni umujyi uherereye mu ntara ya Katanga imwe mu zikize muri Congo dore ko amenshi mu mabuye y’agaciro ariho acukurwa muri make ni igicumbi cy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri Afurika yo hagati dore ko inahana imbibi na Ndola yo mu gihugu cya Zambia.

Indege yo mu bwoko bwa Bombardier niyo izajya yifashishwa na Rwandair mu kwerekeza muri Congo Kinshasa.

Ku rundi ruhande kandi umujyi wa Goma ni umwe mu mijyi ituwe cyane muri Kongo Kinshasa kandi uhana imbibi n’u Rwanda nawo ni ihuriro ry’ibicuruzwa mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru dore ko icyo gice cyitaruye cyane icyambu rukumbi gikora ku nyanja mku ruhande rwa Kongo cya Matadi bituma byinshi mu bikenerwa n’abatuye Goma bituruka mu Rwanda bivuye ku cyambu cya Dar-Es-Salaam muri Tanzania cyangwa se i Mobasa muri Kenya.

Rwandair itangaza ko isanzwe ifite abakiliya baturuka muri Kongo cyane cyane muri ibyo bice bibiri ariko abava Goma bakaba aribo bakunda gukoresha Rwandair bajya mu byerekezo bitandukanye birimo Dubai ndetse no mu bubiligi.

Rwandair izajya ikora ingendo inshuro ebyiri mu cyumweru kuri ibyo bice byombi aho izajya iherekeza kuwa mbere no kuwa gatatu aho izajya ikoresha indege zo mu bwoko bwa Bombardier CRJ.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button