AmakuruIMIBEREHO MYIZAUBUZIMA

Ruhango: Bitunguranye umwana yakubiswe n’inkuba Ku manywa y’ihangu ahita apfa

Kuri uyu Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022, ku isaha ya saa saba z’amanywa mu Murenge wa Byimana, Akagari ka Mahembe mu Mudugudu wa Muhororo mu Karere ka Ruhango nibwo umwana w'umuhungu yakubiswe n'inkuba ahita ashiramo umwuka.

Niyodusenga Yvan uri mu kigero cy’imyaka  12, ku manywa y’ihangu  yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana, abahanga mu by’inkuba bavuga ko inkuba yo ku zuba idakunze kubaho ariko ngo rimwe na rimwe bibaho.

Si gake inkuba bikunze kugaragara ko muri Karongi na Rutsiro inkuba zica abantu .

Amakuru avuga ko uyu mwana yari avuye kuvoma ari kumwe na mugenzi we, yagera mu rugo atuye amazi akinjira mu nzu, agiye gucomeka telefoni y’umwe mu bavandimwe be, inkuba ihita ikubita ariko uwo bari kumwe ntiyagira icyo aba nkuko umuseke.rw ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Pacifique yabwiye UMUSEKE ko amakuru  y’urwo rupfu rw’umwana bayamenye, asaba abaturage kujya bitwararika bagakoresha imirindankuba.

Uyu muyobozi kandi ahamya ko koko nta mvura yari yaguye, agasaba abaturage kwirinda ibihuha byose byatangazwa.

Ati “Nta mvura yari yaguye kandi nta n’iyari yaguye uwo munsi ni umurabyo umwe waje urakubita. Ikirere gishobora kuba cyarabye nk’ikidasanzwe ni uko abantu bamenyereye ko inkuba ikubita ari uko imvura yaguye. Imvura iba mu kirere, ishobora kuba yaguye mu kirere tutayibonye.”

Nyakwigendera yashyinguwe ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare, 2022.

Muri raporo ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), igaragaza ko kuva 1-25 Mutarama, 2022, mu bantu 15 bishwe n’ibiza bitandukanye, 7 bishwe n’inkuba.

Bigenda gute ngo inkuba ikubite izuba riva ?

Ubusanzwe kuba inkuba yakubita izuba riva ni ibintu bitamenyerewe cyane gusa ngo rimwe na rimwe birashoboka.

Urubuga Thought.com  ruvuga ko inkuba ishobora gukubita  nta mvura yaguye (A dry thunderstorm)   mu gihe mu bushyuhe  n’umwuka byahuriye mu gicu (Aerial canopy). Icyo gihe bibyara imvura ariko idashobora kugera ku butaka. Muri uko kugwa kw’imvura nibwo inkuba ishobora gukubita nubwo ya mvura itageze ku butaha kuko ya mazi ahinduka umwuka akiri mu kirere icyo gihe byitwa (Virga).

Bivugwa kandi ko inkuba ikubita mu gihe imvura itaguye ari mbi cyane bityo ko abantu bakwiye kwitwararika mu gihe cyose bashyira imirindankuba ku nzu.

Ruriya rubuga ruvuga ko ibi bikunze kugaragara muri Amerika ndetse rimwe na rimwe no mu butayu.

Yanditswe na Dushimimana Elias

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button