AmakuruIMIKINO

Ruhago: U Rwanda mu rugo rwatsinzwe na Mali

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kane ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo

Ni umukino wo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cyizaba umwaka utaha 2022 cyikabera muri Quatar.U Rwanda ruri mu itsinda E aho ruri kumwe na Mali,Uganda ndetse na Kenya.

Nyuma yo kunyagira u Rwanda mu rugo, Mali yahise igira amanota 13 ndetse bidasubirwaho ihita ikatisha itike yo kujya mu makipe icumi azahatanira kujya muri atanu azasohokera umugabane wa Afrika mu gikombe cy’isi cyizaba mu mpeshi y’umwaka utaha wa 2022.

Umukino muri rusange wabereye mubi u Rwanda byatangiriye ku ikarita y’umutuku yahawe umukinnyi wo hagati BIZIMANA Djihad.Igitego cya mbere cya Mali cyatsinzwe na Moussa Djenepo ku munota wa 19 usanzwe anakinira ikipe ya Southampton yo mu bwongereza.

Igitego cya kabiri cya Mali cyatsinzwe na Ibrahim Kone ku munota wa 21 nyuma yo kwihererwa umupira n’umuzamu w’u Rwanda Mvuyekure Emery.Igitego cya gatatu cya Mali cyatsinzwe na Khalifa Coulibary ku munota wa 88 nyuma yo kuzamo asimbuye.

Nyuma yo gutsindwa na Mali,u Rwanda rurahita rwerekeza I Nairobi muri Kenya aho rufite umukino wa nyuma n’ikipe y’igihugu ya Kenya (Harambe stars).
Nyuma yo gutsinda u Rwanda Mali yahise iyobora itsinda E n’amanota 13,Uganda iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 9,Kenya iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 3 naho u Rwanda rukaza ku mwanya wa nyuma n’inota 1 rwabonye ubwo rwanganyirizaga I Kigali na Kenya.
Ikipe y’igihugu ya Mali izasoza ikina na Uganda kuri iki cyumweru gusa ni umukino utagira icyo uhindura kuko n’iyo Uganda yatsinda Mali, yagira amanota 12 ikaza inyuma ya Mali kuko yo ifite amanota 13.

Tubibutse ko mu wundi mukino wo muri iri tsinda E,ikipe ya Uganda yirangayeho yanganyije n’ikipe y’igihugu ya Kenya igitego 1 kuri 1 ndetse igitego cya Uganda cyabonetse ku munota wa nyuma cyitangiwe n’umuzamu ubwo yashakaga kurya iminota atinda gufata umupira umukinnyi arawumutanga atsinda igitego.

Munyanziza Placide

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button