AmakuruPOLITIKI

RIB yafunze Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Uyu munsi, RIB yafunze Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.

Ni ibyaha yagiye akora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube channel yise Rashid TV.

Icyemezo cyo kumufunga cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza dore ko n’imiryango itandukanye irwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi itahwemye kwamagana ibitekerezo bya Rashid

Rashid yagiye atumirwa n’imirongo ya Youtube itandukanye irimo Primo TV, Umurabyo TV wa Agnes Nkusi n’indi itandukanye agatangaza amagambo arimo ibitekerezo bye abenshi bita ko bishingiye ku ivanguramoko no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi

Rashid Hakuzimana Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n’amategeko,nkuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabishyize ku rubuga rwa Twitter.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button