AmakuruUBUZIMA

RBC yatangaje ko inkingo miliyoni zoherejwe mu turere 12

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyatangaje ko kuri uyu mbere inkingo zisaga miliyoni zoherejwe mu turere 12 tutari mu mujyi wa Kigali, aho zizahabwa abaturage mu gihe cy’iminsi 10 mu rwego rwo gukomeza ibikorwa by’ikingira.

Izi nkingo zisaga miliyoni nizo zizakoreshwa mu gukingira abanyarwanda, kohereza izi nkingo mu turere tutarimo umujyi wa Kigali ni uko mu mibare igaragara umujyi wa Kigali umaze gutanga inkingo ku bawutuye bagera kuri 90% mu gihe hari utundi duce tukiri hasi.

Kohereza izi nkingo bije nyuma yaho u Rwanda rumaze iminsi rwakira inkingo zatanzwe n’ibihugu bitandukanye zirimo 280,000 zatanzwe na Slovakia ndetse harimo izisaga 195,500 zatanzwe n’igihugu cy’ububiligi hari kandi nizindi zirenga 800,000 zari zatanzwe n’ubutaliyani.

Imibare yo mu kwezi gushize igaragaza abamaze gukingirwa

Kugeza magingo aya abanyarwanda barenga 10% bamaze guhabwa dose ebyiri z’urukingo rwa Covid-19 ndetse imibare irakomeza kuzamuka ku rwego rushimishije.

Mu minsi ishize mu cyegeranyo cya RBC cyagaragaje ko uturere twa Nyamasheke, Rusizi, Rubavu, Karongi, Rutsiro mu burengerazuba ndetse Musanze,Gicumbi Burera mu majyaruguru hanarimo Kirehe, Nyagatare, Kayonza ndetse na Gatsibo mu burasirazuba nka tumwe mu turere turimo abantu bakeya bamaze gukingirwa.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button