Rayon Sports yasinyishije undi rutahizamu

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter ikipe ya Rayon Sports isanzwe yitwa Gikundiro yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Suleymane Sanogo ku masezerano y’imyaka ibiri ndetse ahita ahabwa na numero icyenda isanzwe ihabwa umukinnyi w’igikurankota nkuko abarayon basanzwe bamwita.
Uyu musore ugaragara nkaho ari muto mu myaka ntago higeze hatangazwa ikipe yakinagamo gusa ubuyobozi buvuga ko ari umukinnyi ufite impano kandi hari byinshi azafasha ikipe ya Rayon Sports mu kwitwara neza mu mwaka utaha w’imikino.

Suleymane Sanogo aje yiyongera kuri Will Essamb Onana ukomoka muri Cameroon wasinye imyaka ibiri muri iyi kipe ikundwa na benshi mu banyarwanda nkuko abahanzi benshi bagiye babiririmba.

Suleymane Sanogo ntago higeze hatangazwa ikipe avuyemo gusa yari amze igihe ari mu igeragezwa muri Rayon Sports akaba akomoka mu gihugu cya Mali, si uyu musore gusa wageze muri Rayon Sports dore ko hari n’abandi bakinnyi bakomoka mu gihugu cya Maroc bamaze kugera mu Rwanda batijwe n’ikipe ya Raja Casablanca imaze iminsi isinyanye amasezerano y’ubufatanye na Rayon Sports.