IMIKINO

PSG yatunguwe mugihe manchester city na Liverpool zatangiye neza

Mu ijoro ryakeye hakomeje umunsiwa mbere mu mikiino ya Champions League ku mugabane w’iburayi aho amakipe kuva mu itsinda A kugeza muri D ariyo yari agezweho dore ko andi yari yakinnye kuwa kabiri kuva mu itsinda rya E kugeza kuri H aho hagiye haba gutungurana nkaho ikipe ya Manchester United yatsindiwe mu busuwisi 2-1.

Ni imikino yari itegereranijwe amatsiko menshi cyane kuko bwari ubwa mbere abakinnyi batatu b’ibikomerezwa bari bagiye gukinana bwa mbere aribo Messi, Neymar na Kylian Mbappe ni umukino ku rupapuro byagaragariraga buri umwe ko PSG iri butsinde byoroshye ariko byaje kurangira ari 1-1 aho ikipe ya Club Brugge yazaga kwishyura igitego cyari cyatsinzwe na Ander Herrera.

Indi mikino ibiri yaberaga mu gihugu cy’ubwongereza aho ikipe ya Manchester City yari yakiriye RB Leipzig yo mu gihugu cy’ubudage umukino urangira City inyagiye Lepzig 6-3, hakurya gato wambutse umugezi wa Merserside i Liverpool iyo kipe yaho yari yakiriye AC Milan umukino urangira Liverpool itsinze 3-2.

Rodrygo yafashije Real Madrid kwikura mu butaliyani. (Ifoto: Getty Image)

Muri rusange imikino yaraye ibaye yabonetsemo ibitego 28 ugereranije n’imikino yabanje dore ko yo yari yabonetsemo ibitego 16 mu mikino isaga 8 yari yabaye.

Ikipe ya Real Madrid kandi nayo yabashije gutsindira Inter Milan iwayo 1-0 cyatsinzwe na Rodrygo ku munota wa 89 w’umukino aherejwe na Camavinga uherutse kuva muri Rennes.

Dortmund nayo yabashije kwitwara neza muri Turkiye ihatsindira Beskitas 1-2.

Mugihe kandi Ajax yanyagiriye Sporting Cp ku kibuga cyayo 1-5, mu gihe ikipe ya Atletico Madrid ya Suarez na Griezmann yaraye inaniwe gutsindira FC Porto ku kibuga Wanda Metropolitano dore ko banganyije 0-0.

Imikino y’umunsi wa kabiri izaba taliki 28 na 29 Nzeri aho hazaba imikino itandukanye kandi ikomeye irimo uzahuza Manchester City na Paris Saint Germain.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button