
Polisi y’u Rwanda iti “Twishimiye kwakira itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 143 bayobowe na SSP Gaston Nsanzimana bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, aho bari bamaze umwaka”.

Bakigera ku kibuga cy’indege i Kanombe bakurikije ingamba zose zashyizweho zo kwirinda Koronavirusi.
Basimbuwe n’irindi tsinda ry’abapolisi bahagurutse i Kigali muri iki gitondo bayobowe na SSP Marie Grace Uwimana berekeza muri Sudani y’Epfo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.
CP George Rumanzi wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu mu kwakira aba bapolisi yabashimiye ubunyamwuga bagaragaje mu kuzuza inshingano zabo baba abambasaderi beza b’igihugu cyacu cy’u Rwanda.