Amakuru

Polisi yerekanye abantu 13 yafashe biteguraga gukora ibikorwa by’iterabwoba i Kigali

Polisi y’uRwanda ku bufatanye na RIB berekanye abantu bagera kuri 13 bafashwe ubwo biteguraga gukora ibikorwa by’iterabwoba mu mujyi wa Kigali,abo bafashwe bakaba banafatanywe bimwe mubyo bari kwifashisha muri ibyo bikorwa by’iterabwoba.

Polisi y’igihugu n’izindi nzego z’umutekano igihe  bafataga aka gatsiko k’iterabwoba bagasanganye ibikoresho bitandukanye kendaga gukoresha muri uyu mugambi mubisha. Bamwe muri aka gatsiko bafatiwe mu Mujyi wa Kigali abandi bafatirwa mu Karere ka Rusizi na Nyabihu.

Iperereza ryakozwe ku bufatanye na RIB riragaragaza ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ufite inkomoko muri Uganda ndetse ukaba  ukorana na ISIS mu icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu.

Aka gatsiko gafatwa kasanganywe ibikoresho birimo n’ibiturika kari kwifashisha.

Uyu mutwe wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), muri Kivu y’Amajyaruguru. Mu bikoresho bitandukanye aka gatsiko kafatanywe harimo; itsinga, imisumari, amatelefone, ibintu biturika na videwo bigishirizwagaho nkuko bigaragara ku rukuta rwa twitter rwa Polisi y’igihugu.

Mu kiganiro umukuru w’igihugu aherutse kugirana na RBA yavuze ko hari bamwe mu baturage bo mu karere u Rwanda ruherereyemo bagiye mu bikorwa by’iterabwoba muri Mozambique aho ingabo na polisi b’u Rwanda basaga 1000 bagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro no kwirukana ibyihebe.

ADF ni umutwe w’iterabwoba wiyemerera ko ukorana na IS ukaba ari nawo ufite inshingano zo gushinga Caliphate (Intara) ya ISCAP bivuga Islamic State of Central African Province, bamwe mu bafashwe babwiye itangazamakuru ko bari batumwe guturitsa zimwe mu nyubako zikomeye mu mujyi wa Kigali nka Kigali City Towel, Downtown ndetse no mu gace ka Nyabugogo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button