AmakuruPOLITIKI

Polisi yashyizeho Umuvugizi w’ishami ryayo rishinzwe Umutekano wo mu muhanda

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwashyizeho umuvugizi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Uwo Polisi yashyizeho ushinzwe kuvugira iri shami ni SSP Irere René, mu nshingano ze ubwo hakazaba harimo gusobanura ibyo abaturage cyangwa se abakoresha imihanda badasobanukiwe hadasizwe impanuka n’ibindi bikorwa bibera mu muhanda

CP John Bosco Kabera

Nyamara iyi mpinduka ibaye hamaze igihe iri shami nk’andi yose avugirwa na CP John Bosco Kabera utarorohewe n’itangazamakuru abazwa ibyo guhisha Camera zo ku mihanda aho byavugaga ko zitubahiriza ibyapa zandikira umuvuduko abadereva utari ku byapa, ibyo akaba yarabiteye utwatsi asaba abakoresha imihanda kubahiriza ibyo amategeko y’umuhanda abasaba bakareka kugenzura imikorere ya Police kuko bitari mu nshingano zabo

CP John Bosco Kabera yasobanuye ko Camera zihari zitwa Sofiya cyangwa se izimurwa hari n’izindi zigiye kuza byose bizakorwa mu nyungu zo kwirinda impanuka ko ikigamijwe atari ugushaka amafaranga, ahubwo ikigamijwe ari ukurinda neza Umutekano wo mu muhanda

Twifurize SSP Irere René inshingano nshya nziza

 

 

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button