AmakuruIMIKINO

PNL: i Musanze APR FC ihatsindiwe na Musanze y’abakinnyi 10..Amran Nshimiyimana yihimura ku ikipe yamwirukanye

Mu mikino y’umunsi wa 17 yabaye kuri uyu wa Gatatu, byongeye guhindura isura nyuma y’aho ikipe ya APR FC itsindiwe i Musanze, Kiyovu Sports na Mukura zibona amanota atatu

Mukura ikomeje kwitwara neza, amanota 15 mu mikino itanu

Gasogi United na Mukura VS, ni wo mukino wabimburiye indi ku i Saa Sita n’igice kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umukino waje kurangira Mukura itsinze Gasogi igitego 1-0.

Ni igitego Mukura yatsinze ku munota wa 54 w’umukino, kuri Penaliti yatewe na William Opoku Mensah, bituma Mukura itsinda umukino wa gatanu yikurikiranya.

I Musanze, APR FC yahatsindiwe na Musanze FC

Musanze yaherukaga gutsinda APR FC mu mwaka wa 2014, byayisabye iminota isaga 100 ngo ikureho ayo mateka.

Ikipe ya Musanze yari yahawe ikarita itukura ku munota wa 73 yahawe Nyandwi Saddam, yaje kubona igitego ku munota wa 90+7, igitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Amran

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kandi, habereye umukino wahuje Kiyovu Sports na AS Kigali, umukino warangiye Kiyovu itsinze AS Kigali igitego 1-0, cyatsinzwe na Mugenzi Cedrick ku munota wa 45+2 w’igice cya mbere

Nyuma y’imikino yabaye uyu munsi, APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 37, aho ikurikiwe na Kiyovu Sports n’amanota 35.

Uko imikino y’uyu munsi yagenze

Musanze FC 1-0 APR FC
Kiyovu Sport 1-0 AS Kigali
Marines 1-2 Gorilla FC
Etoile 1-1 Gicumbi FC
Gasogi United 0-1 Mukura VS

Yanditswe na Dushimimana Elias

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button