AmakuruKWIBUKAMU MAHANGAPOLITIKI

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriwe na Emmanuel Macron muri Palais Élysée

Perezida w’u Bufaransa Nyakubahwa Emmanuel Macron yakiriye mu Biro bye bizwi ku izina rya Palais Élysée, Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro byihariye.

Perezida Kagame yagiye i Paris mu ruzinduko rw’akazi yakirwa na mugenzi we w’u Bufaransa ku kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we ku ngingo zitandukanye zirebana n’umubano w’ibihugu byombi.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Paris ruje rukurikira urw’amateka Perezida Macron yaherukaga kugirira i Kigali mu mpera za Gicurasi 2021.

Mu ruzinduko rwe rw’iminsi ibiri, Perezida Macron yakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Yahavuye yemeye uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse asaba imbabazi abayirokotse avuga ko ari bo bashobora gutanga impano y’imbabazi’.

Muri uru ruzinduko kandi Perezida Emmanuel Macron yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho yasubije ibibazo bitandukanye ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button