AmakuruPOLITIKI

Perezida wa Guinea Bissau Umaro Sissoco Embaló yagaragaje ko igihe kigeze ngo igihugu cye gishakire ibisubizo mu bihugu by’inshuti nk’u Rwanda

Perezida wa Guinea Bissau Umaro Sissoco Embaló yagaragaje ko igihe kigeze ngo igihugu cye gishakire ibisubizo mu bihugu by'inshuti nk'u Rwanda aho kwihutira kujya mu mahanga ya kure.

Perezida Embaló ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere nyuma yo kwakirwa muri Village Urugwiro na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Mu masaha ya mbere ya saa sita ni bwo Perezida wa Guinea Bissau Umaro Sissoco Embaló yageze i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda. Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, Perezida Embaló yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane Dr Vincent Biruta wari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye.

Mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma mu masaha yo ku gicamunsi Perezida wa Guinea Bissau yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame muri Village Urugwiro hanaririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.

Nyuma yo kugirana ibiganiro mu muhezo Perezida Embaló na Perezida Paul Kagame bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo ubukungu n’ubucuruzi, uburezi ndetse n’ubukerarugendo no kurengera ibidukikije.

Perezida Umaro Sissoco Embaló avuga ko hari byinshi impande zombi zishobora gufatanyamo.

Yagize ati “Dushobora gusangira ubunararibonye mu nzego zinyuranye kandi hano tumaze gusinya amazerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubukerarugendo, ubucuruzi ndetse n’uburezi. Nkuko mubizi Guinea Bissau igizwe n’ibirwa byinshi ndetse mu bucuruzi turi igihugu kirimo gutera imbere. Ariko iyo urebye mu burezi usanga tugihura n’imbogamizi nyinshi ku buryo dushobora kuzigobotora twisunze ubunararibonye bwanyu Nyakubahwa Perezida. Nyakubahwa Perezida dushingiye ku bunararibonye bwanyu nizera ko hari byinshi dushobora gufatanya n’u Rwanda nk’igihugu cy’ikivandimwe. Rimwe na rimwe tujya duta igihe tukajya gushaka ibisubizo iyo bigwa kandi ubu bufatanye hagati y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ari bwo bufite inyungu nyinshi, ari bwo bwihuta kandi bugera ku ntego. Nkunda kubibwira bagenzi banjye ko Perezida Kagame ari umuyobozi nyawe uzi gushaka ibisubizo by’ibibazo kandi ndatekereza ko aya masezerano azadufasha gusinya no gushyira mu bikorwa andi masezerano atandukanye hagati ya Guinea Bissau n’u Rwanda.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we avuga ko intera ndende iri hagati y’ibihugu byombi idakwiye kuba imbogamizi kuko hari amahirwe menshi y’ubuhahirane harimo n’isoko rusange rya Afurika.

Ati “Umugabane wacu ni munini kandi ibihugu byacu byombi biri ku ntera ndende. Isoko rusange rya Afurika riduha amahirwe menshi y’ubutwererane hagati yacu kandi mu buryo bwubaka. Ku rundi ruhande ni na ko ibihungabanya umutekano ari mpuzamahanga kandi bikaba bitugiraho ingaruka twese. Guhuza imbaraga no gukorera hamwe rero byatuma dukomera kurushaho. Nyakubahwa Perezida ndagushimiye ku bw’uru ruzinduko, ikaze murisanga kandi nanjye ntegereje igihe bizankundira ngashobora gusura igihugu cyanyu bidatinze.”

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Rwanda kandi Perezida wa Guinea Bissau Umaro Sissoco Embaló yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali yunamira abasaga ibihumbi 250 baruruhukiyemo ndetse anasobanurirwa amateka ya jenoside yakorewe abatutsi.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abasura uru rwibutso Perezida Embaló yavuze ko yunamiye abazize jenoside mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro bakwiye ndetse no gushimira byimazeyo abaharaniye ko u Rwanda rwongera kuba igihugu cyunze ubumwe kandi cy’uburumbuke. Yasoje ubutumwa avuga ko bidakwiye kongera ukundi, kandi ko nta muntu n’umwe ukwiye kurebera mu gihe ikiremwamuntu kicwa. Ku munsi wa kabiri w’uru ruzinduko. rwe azasura agace kahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali.

Perezida wa Guinea Bissau Umaro Sissoco Embaló yageze i Kigali mu gitondo cyo kuwa mbere mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda.

Ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane Dr Vincent Biruta ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye

Yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame, asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, asura agace kahariwe inganda i Masoro mu Murenge wa Ndera muri Gasabo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button