AmakuruPOLITIKI

Perezida Kagame yakiriye intumwa zaturutse muri Mozambique

Kuri uyu mugoroba Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye intumwa zaturutse mu gihugu cya Mozambique zari ziyobowe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda wicyo gihugu Carlos Mesquita akaba yari azanye ubutumwa bwa perezida Felipe Nyusi.

Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.

Mu mpera za Nzeri Perezida Kagame yari yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Mozambique rwamaze iminsi igera kuri ibiri aho yasuye Ingabo na Polisi zagiye kugarura amahoro mu gace ka Cabo Delgado ndetse akanitabira akarasisi ko ku munsi w’ingabo muri icyo gihugu.

Image
Perezida Kagame yakiriye intumwa zaturutse muri Mozambique

Mozambique kandi isanzwe ari igihugu gituwe n’abanyarwanda benshi bafiteyo ibikorwa by’ubucuruzi binakomeye cyane.

Hari amahirwe kandi ku banyarwanda bifuza gushora imari muri icyo gihugu dore ko umubano w’ibihugu byombi ari ntamakemwa.

AMAFOTO: VILLAGE URUGWIRO

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button