AmakuruPOLITIKI

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi ba Misiri,Qatar n’ububiligi

Kuri uyu wa gatanu Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye aba Ambasaderi batatu bashya b’ibihugu byabo bari bamuzaniye inyandiko zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ano bakaba ari uwa Repubulika y’abarabu ya Misiri, uw’ubwami bw’Ububiligi ndetse nuwa Leta ya Qatar.

Abo ba Ambasaderi uko ari batatu ni Mahmoud Muhammed El Banna, Bert Versmessen ndetse na Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani.

Image
Ambasaderi mushya wa Misiri mu Rwanda

U Rwanda rusanzwe rufitanye imibanire myiza nibi bihugu byose ndetse runafiteyo Ambasade ndetse nibi bihugu uko ari bitatu bisanzwe bifite Ambasade zabyo mu Rwanda.

Image
Ambasader mushya wa Qatar mu Rwanda

Kuri Qatar by’umwihariko ni igihugu gifitanye imibanire idasanzwe n’u Rwanda dore ko Emir wa Qatar yagendereye u Rwanda mu mwaka wa 2019 ndetse igihugu cya Qatar binyuze muri Qatar Airways imaze igihe isinyanye na Rwandair imikoranire.

Ku birebana na Misiri nka kimwe mu bihugu by’ibihangange ku mugabane w’afurika nacyo gisanzwe gifitanye imigenderanire ya bugufi n’u Rwanda cyane cyane ku mishinga igamije kubungabunga ibidukikije ku buryo hari inyungu ku bihugu byombi mu kubungabunga ikibaya cya Nil.

AMAFOTO: Village Urugwiro

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button