AmakuruMU MAHANGAPOLITIKI

Perezida Kagame yakiriwe mu ngoro y’umwami Abdullah II wa Jordanie

kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022 nibwo Umukuru w’Igihugu cy'u Rwanda yageze mu Mujyi wa Aqaba aho yitabiriye inama yiga ku bibazo bikibangamiye Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, izwi nka ‘Aqaba Process Meeting'

Perezida Kagame yageze muri Jordanie aho yakiriwe n’Umwami w’iki gihugu, Abdullah II bin Al-Hussein, bagiranye ibiganiro ku kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yakiriwe n’Umwami Abdullah II bagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza kwagura umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Jordanie bifitanye ubufatanye mu bya politiki, dipolomasi ndetse n’umutekano.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Jordanie, Maj. Gen Ahmed Husni Hasan Hatoqia aheruka kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda aho yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura.

Inama Perezida Kagame yitabiriye izaba kuri uyu wa Kane, aho izaba yiga ku ngingo zitandukanye, ikazateranira mu Mujyi wa Aqaba uri mu nkengero z’Inyanja Itukura nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Inama zibera Aqaba zatangijwe n’Umwami Abdullah II bin Al-Hussein mu 2015, aho mu ngingo zikunze kugarukwaho harimo gusigasira umutekano n’imikoranire mu bya gisirikare no gusangira ubunararibonye mu guhangana n’iterabwoba.

Jordanie ni igihugu cy’Abarabu giherereye mu Burengerazuba bwa Aziya, ku Nkombe z’Umugezi wa Jordan. Gituwe n’abarenga miliyoni icyenda. Ni kimwe mu byemeje amasezerano y’amahoro na Israel.

Yanditswe na Dushimimana Elias

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button