IMYIDAGADURO

Pastor P yagarutse mu muziki mu isura nshya

Ndanga Bugingo Patrick benshi bamenye nka Pastor P, umu-producer uzwi cyane mu muziki w’u Rwanda, yasubukuye ibyo kuririmba ahita anashimangira amazina yahawe na Sekuruza.

Mu minsi ishize nibwo Pastor P usanzwe amenyerewe mu gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi( Producer), yashyize ahagaragara  iyitwa ‘Ye’ isanzwe ari iya  Burna Boy yasubiyemo ayiminjiramo umudiho wa Kinyarwanda.

Ni imwe mu zigezweho muri iyi minsi, amaradiyo adasiba gucuranga ndetse ahaba hateraniye abarenze umwe bakunda umuziki ujya kumva ukumva iracuranzwe, bakizihirwa kurushaho.

Yinjiranye mu muziki amazina mashya

‘Ye’ ni indirimbo yasohoye nk’umuhanzi mushya mu muziki witwa Kagurano Rwimo. Buri wese wabonye aya mazina mashya Pastor P yadukanye , yagize amatsiko yo kumenya inkomoko yayo.

Uyu musore yavuze ko ari amazina akomora kwa Sekuruza, . Ati “Kagurano yari Sogokuruza wanjye naho Nyirarwimo akaba Nyogokuruza, bityo Sogokuruza aza kubihina anyita Rwimo.”

Aya ni amazina Pastor P avuga ko yahawe na Sekuruza ayakurana mu muryango ariko ntiyayitwa mu buzima busanzwe.

Pastor P avuga ko aya mazina yahawe n’ababyeyi be yayiyise mu minsi ishize ubwo yatekerezaga gukora umuziki ushingiye ku muco w’u Rwanda.

Ati “Ntekereza gukora umuziki ushingiye ku muco w’u Rwanda, nibwo nabonye ko nkwiye gukoresha ya mazina nahawe na Sogokuruza.”

Icyakora nubwo azajya akoresha aya mazina, ntabwo bikuyeho ayo yari asanzwe yitwa nk’umu Producer.

Igitekerezo cyo gusubukura umuziki cyaturutse he?

Pastor P n’ubusanzwe uzwiho kutiburira akarango k’umudiho nyarwanda mu ndirimbo anakorera abandi bahanzi, avuga ko yasubukuye umuziki nyuma yo kwihugura ku muco agasanga hakwiye kubaho umuziki ugezweho ariko wumvikanamo umwimerere wa Kinyarwanda.

Nk’umusore ufite n’impano yo kuririmba nubwo azwi cyane mu gutunganya indirimbo z’abandi, yahisemo gufata iya mbere akaririmba izi ndirimbo.

Nyuma yo gusubiramo indirimbo ya Burna Boy, Kagurano avuga ko afite album ikoze muri uyu mujyo yiteguye gusohora.

Uyu muhanzi avuga ko uretse kuba ‘Ye’ itazaba iri kuri iyi album ye, nta n’indi ndirimbo y’undi muhanzi yasubiyemo izaba iriho.

Byitezwe ko album nshya ya Pastor P izasohoka mu Ukuboza 2021, ifite umwihariko w’uko indirimbo zizaba ziyigize zizaba zihuje umuziki mushya ndetse n’umwimerere wa Kinyarwanda.

Mu 2007 nibwo Pastor P wari umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yaherukaga gukora umuziki nk’umuhanzi ku giti cye.

Iyi album yakoze adakoresha izina Kagurano, yitwaga ‘Warakoze’ ikabaho indirimbo; Wanciye nk’imanzi mu biganza, Nari imbohe n’izindi.

Nubwo yinjiye mu muziki usanzwe unagamije gushakisha uburyo yamenyekanisha umwimerere wa muzika y’u Rwanda, yavuze ko ataretse indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuko no kuri album agiye gusohora hariho indirimbo za Gospel.

Kugira ngo abashe neza gukora umuziki w’umwimerere, Kagurano yavuze ko bimusaba kuva i Kigali, akajya mu byaro bitandukanye gukorana n’ababyeyi baho baba bazi neza umuziki gakondo w’ako gace.

Ati “U Rwanda ni rwiza, buri gace usanga gafite umudiho wako, bityo nyuma yo gukorana Ye kimwe n’izindi n’ababyeyi bo mu ntara y’Amajyaruguru akarere ka Musanze, ubu ngiye gutangira gushaka uko nagera no mu tundi duce.”

Pastor P yagarutse mu muziki.

Kagurano kandi yatangije ubukangurambaga yise ‘Music Tourism for African Culture Conservation’, aho akangurira abahanzi bo muri Afurika gukora umuziki ushingiye ku muco kuko aribwo buryo bwo gukurura ba mukerarugendo basura ibihugu byabo bakurikira umuziki.

Kagurano yahishuye ko uyu mushinga ni nawo wavuyemo igitekerezo cyo gukora umuziki yatangiye wumvikanamo umwimerere wo mu Rwanda.

Nubwo ariko ibikorwa arimo humvikanamo ko bishobora no gufasha Igihugu muri rusange, Kagurano avuga ko nta wundi muterankunga afite.

Ati “Umuterankunga wa mbere mfite ni njye ubwanjye n’ibitekerezo nagize. Sinigeze nifuza kwegera abaterankunga ntacyo mfite mbereka. Byibuza ubu natangira kubegera tukaganira uko bashyigikira umuziki wanjye.”

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button