AmakuruPOLITIKI

Oswald Rurangwa wahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yoherejwe mu Rwanda

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuri uyu munsi buraza kwakira Oswald Rurangwa ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 nyuma yuko Amerika ifashe umwanzuro wo kumwohereza mu Rwanda.

Bikaba biteganyijwe ko uyu Rurangwa Oswald aza kugezwa mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 7 Ukwakira 2021.
Uyu Rurangwa yahamijwe kugira uruhare muri Jenoside mu mwaka wa 2007 n’urukiko Gacaca rwo ku Gisozi mu mujyi wa Kigali rumukatira igifungo cy’imyaka 30 ariko adahari dore ko yari yarahunze igihugu.

Oswald Rurangwa yavutse mu mwaka w’1962 avukira mu kagari ka Gisharu mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yari umwalimu wigisha mu mashuri abanza Ku Gisozi muri Kigali ari naho yari atuye.
Muri icyo gihe kandi akaba yari n’umuyobozi w’Interahamwe muri ako gace dore ko yajyaga anakoresha amanama ndetse yagize n’uruhare mu gukora amalisiti y’Abatutsi ndetse ayo malisiti ni nayo yagendewo hicwa Abatutsi muri Gisozi.

Ubuhamya bwatanzwe muri Gacaca bwerekana uruhare rukomeye yagize mu bwicanyi bwaho ku Gisozi.
Uyu Rurangwa abaye umuntu wa gatandatu woherejwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda akekwaho kugira uruhare muri Jenoside Nyuma ya Enos Iragaba Kagaba, Mudahinyuka Jean Marie Vianney,Mukeshimana Marie Claire, Dr Leopord Munyakazi ndetse n’uwavuba muri uyu mwaka Munyenyezi Beatrice.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button