AmakuruIMIKINO

Online Fan Club (Zone 5) yujuje imyaka itanu ibayeho

Ku itariki 25/09/2016 nibwo hateranye Inama ya mbere yahuje abari abafana ba APRFC bari bahuriye ku rukuta rwa Facebook bahujwe n’umufana witwaga GIKONA APRFC kuri Facebook bahurira Nyabugogo ahitwa kwa Manu bafite intego yo gushinga Fan club , nyuma yo guhura bwa mbere no kumenyana bafashe umwanzuro wo kuzahura bwa kabiri bemeranya guhura tariki 09/10/2016 aribwo ,kuri uwo munsi bijya mu bikorwa bateranira nanone Nyabugogo kwa Manu ari abanyamuryango 25 icyo gihe nanone bahujwe n’uwari umuhuza wabo GikonaAPRFC ku mbuga nkoranyambaga arizo Facebook na WhatsApp bashinga FAN CLUB yitwa ONLINE FAN CLUB izina ryiswe n’uwari umunyamuryango icyo gihe Witwa Impano Eric ari naryo zina icyitwa kugeza ubu.

Perezida wa Online Fan Club Muragijimana Pierre (iburyo) yatangaje inzira ndende baciyemo jugeza ubwo batangiye guhabwa ibihembo nka Fan Club ya mbere mu Rwanda

Ni Fan club y’amateka kuri ubu imaze kubaka ibigwi mu myaka itanu imaze ishinzwe , kuri ubu iyoborwa n’uwari umunyamuryango wayo icyo gihe yashingwaga ariwe Muragijimana Pierre (Peter Nzukira)

Nyuma y’amezi 7 yari imaze ibayeho ndetse Inakora ibikorwa bitandukanye kuwa 5/7/2017 yaje kwemerwa nka Fan club yemewe mu mafan clubs y’APRFC ndetse no ku rwego rwigihug inahabwa zone 5 muri zone zigizwe n’ama fan club ya APRFC

Online Fan Club nayo yegukanye igihembo nka Fan club ya mbere mu Rwanda mu bihembo byatanzwe n’uwari umuterankunga wa champion icyo gihe inahabwa cheque y’ibihumbi 100 yashyikirijwe uwari umuyobozi wayo icyo gihe Mugayirende Vincent ( Gikona Apr fc Former President

Aha Online Fan club yari yakoze isabukuru y’Imyaka ine

Ni Fan club y’amateka akomeye mu Rwanda kugeza ubu aho yagiye ikora ibikorwa bitandukanye nko Kubakira abatishoboye ,Gufasha imiryango itandukanye mu Rwanda, Gusura Abakinnyi ba APRFC N’ibindi bikorwa bitandukanye

Mutoni Olga yabaye haficyane iyi Fan Club kugeza n’Ubu

Mu myaka itanu imaze ibayeho imaze kuyoborwa n’aba President(e) batanu.

  • 2016_2017 ( Former President GikonaVincent )
    2017_2018 ( Former President GikonaVincent )
  • 2018_2019 ( Niyonsaba Lambert )
  • 2019_2020 ( Ntwari Richard, Mutoni Olga ,
    Muragijimana Pierre)
  • 2020….2021 Muragijimana Pierre.

Ni ishema kuri wowe wagize uruhare kugirango uyu muryango mugari ubeho , ni ishema kuri wowe munyamuryango wa Online fan club zone5 ndetse nawe wigeze kuyibamo ariko ukaba utakibarizwamo kubera impamvu zitandukanye, ndetse ni ishema kuri wowe wifuza kwinjira muri iyi Fan club

Kuri ubu Online Fan club zone 5 ifite icyicaro I Kigali ,ifite imbuga nkoranya mbaga zitandukanye nka Facebook, Twitter, Instagram, ndetse na channel yayo ya YouTube.

Isabukuru nziza kuri Online Fan Club zone5

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button