AmakuruUBUZIMA

OMS yemeje urukingo rwa malaria

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryemeje ikoreshwa ry’urukingo rwa malaria mu gihe rwari rumaze igihe mu igeragezwa kuri ubu rukaba rwakoreshwa no ku bana bakiri bato kugirango barindwe kuzahazwa niyo ndwara ikunze kwibasira abana cyane cyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. 

Igeragezwa ryuru rukingo ryatangiye mu mwaka wa 2019, byarangiye ritanze icyizere ndetse rikaba ryaraagabanyije malaria y’igikatu ku kigero cya 30% dore ko iyi malaria ariyo yahitanaga abantu benshi barimo n’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Uru rukingo rwiswe Mosquirix rwakorewe ku bantu basaga 8000 mu bihugu birimo Ghana, Kenya na Malawi dore ko ibice ibyo bihugu biherereyemo bikunze kurangwamo malaria ikabije.

OMS yemeje ikoreshwa ry’urukingo rwa Malaria

Umuyobozi wa OMS yatangaje ko kuba urukingo rwa Malaria rwatangira gukoreshwa ari intambwe nziza kandi izafasha isi guhangana na zimwe mu ndwara zisanzwe zihitana ubuzima bw’abana mu gihe gito.

Malaria ni imwe mu ndwara zihitana abantu benshi biganjemo abana muri Afurika, imibare ya OMS igaragaza ko abana byibura 260,000 bahitanwa na malaria buri mwaka kandi abenshi muri abo bana baba batarageza ku myaka itanu.

Uru rukingo ruzajya ruhabwa abana bafite kuva ku mezi atanu aho bazajya bahabwa dose enye, gusa ubushakashatsi bwa zimwe mu mpuguke mu by’ubuzima zivuga ko nubwo ubudahangarwa butangwa nuru rukingo bugenda bugabanyuka ariko byibura hari amahirwe yuko impfu z’abana  bakiri bato zizagabanuka.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button