AmakuruMU MAHANGAPOLITIKI

Nyakubahwa Mugaba Mukuru w’ikirenga Babarira Gen. Kayihura – Lt Gen Muhoozi Kainerugaba

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba Umuhungu wa Museveni Tibuhaburwa Yoweli Kaguta  ni Umusirikare wa Uganda akaba Umugaba Mukuru Ushinzwe Ingabo zirwanira ku butaka mu gihugu cye cya Uganda, Iyo usuye urubuga rwe rwa Twitter handitseho ko ashinzwe SPA/SO & Commander of Land Forces (UPDF), izi mpine ni Service Prosecuting Authority and Special Operations Ugenekereje ni Serivise z’ubushinjacyaha ndetse n’ibitero byihariye kuko burya impine zigira ubusobanuro bwinshi dore ko ubwa gisirikare ku Imitari tugira ubutari bwinshi (Tuzakomeza kubaza) reka twe guta igiti.

Ni ubutumwa yashyize kuri Twitter Uyu musirikare mukuru watumbagiye ku muvuduko udasanzwe kubera kuvuna umuheha wa se agira ati “Gen Kayihura yari muri ba bakada (abafashamyumvire b’Ingabo) b’umwihariko mu myaka ya za 1990 kuburyo yagukundishaga gukorera igihugu mbese nk’abandi ba Jenerali nka: Nyakwigendera Gen. Mayombo na Kazini. Ariko niba yarakosheje, Reka dukoreshe uburyo bw’impinduramatwara bw’akazi kugirango tumukosore, nsabye Umugaba w’Ikirenga kumubabarira ndetse no kumusubiza mu buzima busanzwe, “Gen K Kayihura was one of those special cadres in the early 1990s who inspired us to serve our nation. Others were late Generals Mayombo and Kazini. If he made mistakes, let us use revolutionary methods of work to rectify them. I request the CIC to forgive and rehabilitate him”

Muby’Ukuri Gen. Kale Kayihura yakosheje iki gituma asabirwa Imbabazi na Muhoozi Kainerugaba?

Ikinyamakuru BBC cyabigarutseho ubwo yafungurwaga nyuma y’urubanza rwa ndanze

Jenerali Kayihura wari ufunze guhera mu kwezi kwa gatandatu 2018, mu cyumweru cyari cyabanje  nibwo yashinjwaga ibyaha birimo gufasha mu gucyura impunzi z’Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Umuryango we n’inshuti ze bagize ibyishimo byinshi ubwo urukiko rwatangazaga ko afunguwe by’agateganyo

Abamwunganira mu mategeko bari bashatse ko ahabwa uruhushya rwo kujya kwivuriza hanze y’igihugu, ariko urukiko rwategetse ko aho yemerewe kugera ari mu murwa mukuru Kampala ndetse no mu karere bihana imbibi ka Wakiso.

Kale Kayihura ahakana ibyaha byose yaregwaga

Jenerali Kayihura wigeze kuba ntakorwaho muri Uganda, yayoboye polisi y’iki gihugu mu gihe cy’imyaka 13 kugeza yirukanwe mu kwezi kwa gatatu 2018.

Igisirikare cya Uganda kimushinja guha imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko imitwe y’ubwirinzi yo mu nzego z’ibanze ndetse akananirwa kumenya ingano y’intwaro zahabwaga imitwe itandukanye ya polisi, Anashinjwa ibyaha bijyanye no kunanirwa kurinda intwaro n’amasasu mu gihe yari umukuru wa polisi ya Uganda.

Jenerali Kayihura w’imyaka 62 y’amavuko, yahakanye ibi byose aregwa.

Nyamara abantu basesengura ibya Kale Kayihura bavuga ko azira ko akenshi atemeraga imigambi ya Museveni yari yinjijemo Gen Abel Kandiho na bagenzi be nka Gen. Tumukunde Henry yo kugirira nabi abanyarwanda baba ndetse n’abajya muri Uganda abenshi barafunzwe bashyirwa mu ma gereza baratotezwa hanyuma abandi nabo bajugunywa ku mipaka ari intere, nta muntu wakwibagirwa ishusho y’Umunyarwanda witwa Fidèle Gatsinzi watawe muri yombi tariki ya 9 Ukuboza 2017 n’abantu bambaye impuzankano ya gisirikare bakora mu rwego rushinzwe ubutasi rwa Uganda, CMI, yagarutse mu Rwanda atabasha kwigenza ahubwo atwawe mu igare ry’abafite ubumuga kandi yaragiye Uganda yigenza

Uyu mugabo agenda mu igare mu gihe ubwo yajyaga muri Uganda gusura umuhungu we wiga yo, yigenzaga nta kibazo afite. Yagiye yitwaye mu imodoka ye bwite, afatwa bukeye bwaho afungwa 12 atazi aho ari, akorerwa iyicarubozo nta n’umuntu n’umwe yemerewe kuvugisha kuko yari apfutse mu maso kandi ibyo byose akabikorerwa ku mategeko ya Rugema Kayumba Narcisse mwishywa wa Faustin Nyamwasa Kayumba

Gatsinzi Fidele yakorerwaga iyicarubozo, ni umwe mu batanga ubuhamya bw’uburyo CMI na RNC bakorana bya hafi

Abasirikare bakuru babiri mu Ngabo za Uganda, barimo Uwari Minisitiri w’Umutekano, Lt. Gen. Henry Tumukunde na Brig. Gen. Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare, bashyizwe mu majwi kuba ku isonga ry’abakoreye iyicarubozo rihambaye, René Rutagungira.

Mu rubanza rwa Rutagungira, umwunganizi we yabujijwe kuvuga kuri iri yicarubozo ryakorewe umukiliya we, undi nawe yanga kuva ku izima kugeza ubwo yandikiye n’abayobozi barimo na Perezida Museveni.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 05 Ukuboza, Kiiza Aron wunganira Rutagungira, yabwiye Inteko Iburanisha ati “Ni nde wababwiye ko ntafite uburenganzira bwo kuvuga ku iyicarubozo no gufungwa binyuranyije n’amategeko byakorewe umukiliya wanjye mu gihe bijyanye n’uburenzira bwe?”

Kizza yakomeje abaza umucamanza ati “Ni nde wababwiye ko hari amazina akomeye kuri njye ku buryo ntayavuga? Niba umukiliya wanjye ambwiye ko Brig Kandiho na Gen Tumukunde, bamukoreye iyicarubozo bakanamufunga amezi mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Gereza ya Gisirikare ya Mbuya, kugira ngo ashyire mu majwi IGP na Perezida Paul Kagame.”

Mu gushimangira icyemezo cye, Kizza yarahiriye imbere y’abacamanza ko adateze kureka kuvuga ku bagiriye nabi umukiliya we maze abwira urukiko ati “Ndabarahiriye, ndabavugaho kuko amategeko arabyemera, kandi mfite inshingano zo kuvuga ukuri.”

Yakomeje avuga ko igihe kizagera, abantu basanzwe bakareka kurengana bazira ibikorwa byakozwe n’abandi cyangwa se akarengane k’abantu bakomeye.

Umuturage mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Matimba Bwana Johnson Ruhamiliza yatangarije ikinyamakuru ko akenshi Muhoozi yandika biriya agirango atere ibuye mu gihuru kugirango byibura bareke kubura ibikorwa bya Kale, Kayihura ni umuturage ukunzwe cyane mu gace ka Kisoro na Kabale kuko NRM yagiye ihabura amaboko kubera kuburabuza Umuntu wabo Kale nkuko babyivugiraga iyo yabaga yaje kuburana ku rukiko.

Igihe Museveni aheruka kwiyamamaza muri aka karere bamusabye kugarura Kale Kayihura mu nkoramutima ze yewe ndetse hafi ya bose barambarara hasi bati “rwose tudafite Kale muri NRM nta kigenda dutabare, gira impuhwe” gusa wabonaga abenshi bagira bati “Subiza agatima impembero utugarurire umuntu wacu dore ko bamwita Omuntu w’abantu

Ruhamiliza yabwiye Imitari ko buriya Kayihura bashobora kumugarura kubera gukenera ririya huriro ryo mu rukiga cyangwa se nawe akagaruka yahindutse abanyarwanda nk’abandi bose uretse ko ntabimuhamije.

Reka tubitege amaso

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button