AmakuruMU MAHANGAPOLITIKI

Ntushobora Gushyigikira Ubwicanyi bwibasira Inzirakarengane ngo Utsinde Intambara

Amakosa akomeye cyane yibasira abaturage by’umwihariko abavuga ururimi rw’ikinyarwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Iki gihugu kirimo kwishoramo azasozwa no kwicuza gukomeye cyane, Ingero zifatika ni uruhuri, Leta iyo ishyigikira ubwicanyi ndengakamere nka buriya nayo ubwayo uburambe bwayo bubarirwa ku mitwe y’intoke

Inkuru dukesha ikinyamakuru igihe ifite umutwe ugira “uti Amakosa akomeye ari gusunikira FARDC mu gutsindwa uruhenu na M23” iragaragaza ko ibibera mu burasirazuba bw’igihugu, aho umutwe wa M23 umaze kwigarurira Umujyi wa Bunagana n’utundi duce, i Kinshasa no mu bindi bice by’igihugu ibikorwa byo guhiga abavuga Ikinyarwanda bazwi nk’aba-Rwandophones birakomeje.

Abo ni abakomoka muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bashinjwa kugirana isano na M23. Abanye-Congo ntibemera ko uyu mutwe ugizwe na bene wabo, ngo ahubwo ni Abanyarwanda.

Aho guhangana n’ibyo M23 isaba Leta ya Congo byo kubaha uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda ndetse no gushyira mu bikorwa amasezerano basinye mu 2013, Leta ya Congo mu nzego zose ikomeje gukora amakosa yo kwirasa mu kirenge, ashobora gusiga FARDC itsinzwe uruhenu.

Mu buryo bwumvikana, ibikorwa byo guhiga abavuga Ikinyarwanda hirya no hino muri RDC, bashinjwa kuba abanzi b’igihugu biri guha imbaraga zidasanzwe M23 ku buryo mu minsi mike na bamwe mu basirikare bakuru muri FARDC b’aba-Rwandophones, bashobora kubuzwa amahoro, feri ya mbere bagasanga umwanzi wa Leta.

Guhiga aba-Rwandophones muri RDC byatangiye igihugu kikibona ubwigenge, ariko uko iminsi ishira bikomeza gufata intera, kugeza n’ubwo iryo vangura ryinjira mu gisirikare kandi benshi mu bakigize ari abasore, abagabo n’inkumi bo mu Burasirazuba bw’Igihugu, mu ntara zituwe cyane n’abavuga Ikinyarwanda.

Aho kumva no gushaka igisubizo cya burundu cy’ibyo M23 isaba, Perezida Félix Tshisekedi ari mu ba mbere batangiye kugaragaza ko atizeye bamwe mu basirikare be ba ba-Rwandophones, atangira kubirukana mu gisirikare mu buryo budasobanutse.

Kuwa 2 Kamena, Perezida Tshisekedi yirukanye mu ngabo abasirikare bane b’aba-Rwandophones bashinjwa gukorana n’u Rwanda. Mu birukanywe harimo Lt Col Kibibi Mutware, Major Sido Bizimungu alias America, Major Aruna Bovic na Major Mundande Kitambala, bose bakoreraga mu Burasirazuba bw’igihugu.

Ayo mapeti bari bafite, yumvikanisha akamaro gakomeye bari bafitiye igisirikare.

Tariki 12 Kamena 2022, isi yongeye kugwa mu kantu ubwo hasakaraga amashusho y’umusirikare wa FARDC, Lt Col Nsabimana Bageni Antoine, yurizwaga imodoka nk’ibandi akubitwa n’abapolisi ba Congo, ashinjwa kuba umucengezi woherejwe n’u Rwanda.

Amakuru avuga ko Bageni wari usanzwe ari umusirikare wa Leta muri Bukavu, yafatiwe i Kisangani yerekeza Gbadolite mu Ntara ya Nord Ubangi, aho yari yoherejwe gukorera akazi.

Abafashe Lt Col Bageni ni abapolisi basanzwe. Bamusunikaga nk’abafashe umujura, bamukubira inyuma mu modoka nk’umufuka w’ibijumba, mu gihe abaturage ku mpande baririmbaga, bashaka kumutwika ngo ni Umunyarwanda.

Biragoye kwemeza ko umu-Rwandophones wabonye amashusho ya Bageni ku mbuga nkoranyambaga yaraye neza, cyangwa se niba koko yari agiye ku rugamba, yararurwanye uko bikwiriye.

Mu gisirikare cya FARDC kigizwe n’abasaga ibihumbi 150, harimo benshi bo mu Burasirazuba bw’igihugu by’umwihariko mu duce twa Kivu zombi ahavugwa Ikinyarwanda.

Mu mwaka wa 2020 byavugwaga ko muri icyo gisirikare harimo abafite ipeti rya Général basaga 20, aba-colonel basaga 30, ba Lt Colonel basaga 35, ba Major basaga 50 mu gihe 300 bafite ipeti rya Capitaine. Ubwo abo ku mapeti yose hasi ho ntiwabara.

Abarwanya Leta ya Congo bakunze kwinubira ko Abasirikare bakuru b’Aba-Rwandophones by’umwihariko Abatutsi bari mu gisirikare cya Congo, baruta kure bagenzi babo bo mu yandi moko atuye muri Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru.

Nyamara, abenshi mu bo muri ayo moko avuga Ikinyarwanda, bari mu bamaze igihe barwanira uburenganzira bwabo ku buryo ubuhanga bwabo mu kurwana budashidikanywaho.

Nibo bafashije AFDL ya Laurent Desire Kabila guhirika Mobutu Sese Seko, nibo bahagamye Kabila mukuru n’umuhungu we mu myaka ya 1998 kugeza za 2000 ubwo birukanwaga muri Leta, kugeza ubwo bashinze imitwe nka RCD Goma na CNDP.

 

Tshisekedi nyuma yo kujya ku butegetsi, na we ubwo buhanga bwabo yagiye abubona. Urugero, muri Nyakanga 2020, Perezida Tshisekedi yazamuye mu ntera abasirikare babiri bo muri Kivu y’Amajyepfo abaha ipeti rya Général. Abo ni Obed Rwabasira wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo ushinzwe ibikorwa na Pacifique Masunzu agirwa umuyobozi wa zone ya kabiri ya gisirikare.

Zone ya kabiri ni nini mu gisirikare cya Congo kuko gifite ubusanzwe zone eshatu gusa. Iyo zone ya kabiri irimo ingabo zikorera mu ntara za Kasaï, Kasaï Oriental na Kasaï Cental, Lomami, Sankuru, Haut-Lomami, Haut Katanga, Lualaba na Tanganyika.

Biragoye kwemeza ko abo basirikare bakuru, bazakomeza gutuza no guceceka mu gihe bene wabo bari kugirirwa nabi bazira abo bari bo.

Gutangira guhiga abasirikare bavuga Ikinyarwanda, ntabwo biha amahirwe FARDC gutsinda M23.

Inzobere zivuga ko bishobora gutera ubwoba abavuga Ikinyarwanda bari muri FARDC, mu kanya nk’ako guhumbya bagafata umwanzuro wo gusanga uwo barwanyaga kuko nta mahoro bafite n’imiryango yabo muri Leta.

Bishobora kandi gutera ingabo ku rugamba gusubiranamo, aho gutumbirira uwo bahanganye ngo bamutsinde.

Imvugo z’urwango zibasiye aba-Rwandophones muri politiki ya Congo, nazo zishobora kuba intandaro yo gucika intege kw’abasirikare by’umwihariko abaturuka mu moko akoresha Ikinyarwanda.

Kuwa Gatatu tariki 15 Kamena 2022, Jean-Pierre Kayembe Ilunga umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Congo, yarahagurutse ashize amanga, avuga ko no mu nteko bafitemo ibyitso by’Abanyarwanda.

Ati “Muri iki cyumba turimo, hari abantu bashyigikiye u Rwanda. Muri iki cyumba harimo abanyarwanda.Ndabizi barimo. Muri iki Cyumba harimo abantu bakorana n’u Rwanda, hashize igihe kinini. Barahari kandi barazwi. Nibo bashaka kwitambika imyanzuro dushaka guha Guverinoma.”

Nta minota yaciyeho, nibwo mu Nteko bahise batora umwanzuro wo kwirukana abadepite batanu, bashinjwa gusiba kenshi mu nteko.

Nubwo bazize gusiba, nyuma yaho bagaragaje ko hibasiwe abo mu Ihuriro FCC rya Joseph Kabil wahoze ari Perezida. Uyu yashinjwe kenshi gukorana n’u Rwanda no kuba Umunyarwanda.

Mushiki wa Kabila, Jaynet Kabila, yasohotse mu Nteko yarakaye, avuga ko ibyabaye bitubahirije amategeko.

Moise Nyarugabo ukomoka mu Burasirazuba bwa Congo, ni undi mudepite wabyamaganye.

Ati “Mu badepite basibye, harimo abo mu ishyaka riri ku butegetsi kurusha abatavuga rumwe na Leta. Mu basaga 300, abatavuga rumwe na Leta bari mu binyacumi, mu gihe abari mu ishyaka riri ku butegetsi ari amagana. Nyamara mu bari mu ishyaka riri ku butegetsi, nta n’umwe wafatiwe imyanzuro.”

Uku kwigizayo abanyapolitiki bo mu ishyaka rya Kabila, bishobora kurakaza bamwe bakaba bafata umwanzuro wo gufatanya rwihishwa n’ushaka gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Umuryango wa Kabila si agafu k’imfungwarimwe iyo bigeze ku mafaranga, ku buryo gutera inkunga urugamba rw’amasasu atari ikibazo.

Mu mwaka wa 2017, Ikigo Congo Research Group cyo muri Kaminuza ya New York, cyatangaje ko umuryango wa Kabila ufite umutungo usaga miliyari 10 z’amadolari. Ni ukuvuga hafi inshuro ebyiri z’ingengo y’imari Congo ikoresha ku mwaka.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button