POLITIKIUncategorized

Ntabwo ndi umugabo uhunga ibibazo: Perezida Kagame mu kiganiro na RBA

Kuri iki cyumweru umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yagiranye ikiganiro kirambuye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cyagarutse ku ngingo nyinshi aho abaturage ndetse n’abanyamakuru bahawe umwanya bakibariza umukuru w’igihugu byinshi birimo umutekano,ubukungu ndetse no ku cyorezo cya Covid-19 gikomeje kuzengereza isi.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye guhakana ko u Rwanda rukoresha uburyo bwa “Pegasus” mu kuneka ibindi bihugu cyangwa abantu ku giti cyabo. Yagize ati :”abadushinja ibyo binyoma babikora nkana bagamije gusa kwangiza izina ry’u Rwanda ati “Bazajye kubaza abahimbye Pegasus,bazababwira ko mu bakoresha ubwo butasi u Rwanda rutarimo”.

Ku kibazo cya Paul Rusesabagina ukomeje kuvugisha benshi, biganjemo abagoreka ukuri nkana, Perezida Kagame yasobanuye ko abashyira igitutu ku Rwanda ngo Rusesabagina afungurwe,bakwiye gusubiza amerwe mu isaho Yagize ati:” Nta kindi abantu bakwiye kwitega ku kibazo cya Rusesabagina ,uretse gukurikiranwaho ibyaha by’iterabwoba yagizemo uruhare”. Nta yindi nzira y’ubusamo uretse kuburanishwa mu mucyo.

                 Perezida Kagame yavuze ko atari umuntu uhunga ibibazo.

Agaruka Ku birebana n’amakuru akunze gutangazwa avuga nabi u Rwanda ndetse nawe ubwe, Umukuru w’Igihugu yavuze ko ababikora usanga kenshi bafite aho bahurira n’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyangwa ari inshuti z’abahunze bamaze gukora ibyaha binyuranye mu Rwanda,Perezida Kagame ati:” Birabashimisha kwanga u Rwanda (they love to hate Rwanda  aho yagarutse ku Mwongerezakazi,Michella Wrong,ukunda guharabika u Rwanda, aha Perezida Kagame yahishuye ko u Rwanda ruzi neza abafatanyabikorwa be ibyo binyoma, barimo n’abayobozi ba bimwe mu bihugu bituranyen’ U Rwanda.

Mu baturage bahawe umwanya ngo bagire icyo babaza umukuru w’igihugu maze avuga ku bijyanye n’isoko ry’umuceri rikiri rito, gusa umukuru w’igihugu yijeje abo bahinzi b’umuceri ko leta izakora ibishoboka umusaruro ukaba mwinshi ku buryo imiceri imwe n’imwe yinjira ugasanga ni mibi ariko abantu bakayigura kubera igura make itazongera kwinjira.

Abajijwe niba haba hari abaterankunga baba barafashije u Rwanda kohereza ingabo muri Mozambique umukuru w’igihugu yasobanuye ko ababivuga ntawababuza kuvuga ariko ko u Rwanda arirwo rwiyishyuriye ibizagenda ku ngabo zarwo zagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Cabo Delgado yanunzemo ko mu bushobozi u Rwanda rufite rufite n’ibyarufasha gutabara abavandimwe kandi Mozambique ari igihugu cy’abavandimwe.

Umukuru w’Igihugu yasabye ko ibyiciro by’ubudehe byarushaho kunozwa,kuko byagaragaye ko hari abaturage bakizitirwa n’ibyiciro bashyizwemo,ntibabone inkunga y’ingoboka kandi bayikwiye,yaboneyeho kunenga bamwe mu bayobozi bigenera inkunga, ntigere ku baturage baba bayikeneye,maze asaba inzego bireba kubikurikiranira hafi amakosa akiri mu byiciro by’ubudehe agakosorwa vuba na bwangu.

Perezida KAGAME avuga ko icyo yifuriza Kenya n’ibindi bihugu nka Ethiopia, ari umutekano n’amahoro binyuze mbere na mbere mu bushake bw’abenegihugu ubwabo.

Perezida Kagame yanavuze ko u Rwanda rwifuza umubano mwiza n’ibihugu byo mu karere. Ati:”U Rwanda na Tanzania na DRC bibanye neza. U Burundi buragaragaza ubushake bwo kuvugurura umubano wabwo n’u Rwanda.

          Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kubana neza n’uwo ariwe wese.

Naho ku birebana na Uganda,haracyari byinshi byo gukorwa mu gukemura ibibazo bikomeye biri mu mubano w’ibihugu byombi “ Ku bijyanye n’amatora azaba muri Kenya umwaka utaha Perezida Kagame yavuze ko atifuza kwivanga mu matora areba abanyakenya ubwabo.

Yanagarutse ku bugizi bwa nabi Uganda ikorera Abanyarwanda bari muri icyo gihugu,Perezida yagiriye inama Abanyarwanda kutajya muri Uganda,kabone n’ubwo waba ufiteyo umuryango,Ati:” ibi ndabivuga kubera amaburakindi kuko ubundi abaturanyi bagombye kugendererana no guhahirana,ariko niba Abanyarwanda bajyayo bagahohoterwa,ibyiza ni ukubireka,kugeza igihe Abategetsi ba Uganda bazumvira ko nta mpamvu yo gukomeza ibyo bikorwa bigayitse”.

Perezida Kagame yanaboneyeho guhumuriza abanya Uganda bari mu Rwanda, kuko nta munyamahanga uzazira ibikorwa bibi by’abategetsi b’ibihugu bakomokamo.

Abajijwe niba hari ubwo urukingo ruzaba itegeko,Perezida Kagame yagize ati:”Aho ntiturahagera. Ubu ikiduhangayikishije ni ukubonera inkingo Abanyarwanda bose.Ntiwategeka abantu kwikingiza,kandi udafite inkingo zihagije,yongeyeho  ko hari igihe koko izo nkingo zizaba itegeko, yungamo koariko icyo azi ari uko Abanyarwanda bafite inyota yo gukingirwa.

Perezida wa Repubulika yashoje ikiganiro yagiranaga n’abanyamakuru ndetse n’abaturage, agira ati:”Ntabwo ndi umugabo uhunga ibibazo,ahubwo mpangana no kumenya inkomoko yabyo no kubishakira ibisubizo.

Iyo inshuti igize ibibazo sinyitererana,keretse iyo ibyo bibazo bigamije kwangiza ubucuti bwacu.” iyi niyo mpanuro umukuru w’igihugu yasorejeho ndetse anasaba abanyarwanda gukomeza kwirinda icyorezo mu gihe urugamba rwo kucyirwanya rugikomeje ndetse ko biri mu mujyo muzima ko vuba ubuzima buzasubira uko bwahoze,

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button