AmakuruMU MAHANGAPOLITIKI

Noneho ubu si Ukraine gusa duhanganye, twiteguye no gutwika ahari intwaro zose z’abigize abatabazi ku mwanzi wacu wanze kuva ku izima

Kuva aho intambara itangijwe n'Uburusiya muri Ukraine kuwa 24 Gashyantare hari ibihugu byinshi byagiye bigaaragaza ko bihangayikishijwe na Ukraine ifatwa nko kurengana no guhohoterwa.

Nyuma yo gushyira mu bikorwa hatangwayo ubufasha u Burusiya bwatanze umuburo ku Banyaburayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko intwaro ibyo bihugu biri guhereza Ukraine zishobora kugabwaho ibitero n’ingabo z’u Burusiya.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wungirije w’u Burusiya, Sergei Ryabkov yavuze ko gukomeza gufasha Ukraine bayiha intwaro ari ubushotoranyi, ku buryo isaha n’isaha u Burusiya bushobora gutangira kurasa ahabitse izo ntwaro zatanzwe n’abanyamahanga.

Yavuze ko gukomeza gufasha Ukraine bayiha intwaro ari ibintu bibi cyane u Burusiya budashobora kwihanganira.

Kuwa 24 Gashyantare nibwo Perezida Vladimir Putin yategetse ingabo ze gutangiza ibitero kuri Ukraine, avuga ko bigamije gukuraho Leta yica abaturage iyoboye icyo gihugu.

Ibihugu by’amahanga byiganjemo iby’i Burayi na Amerika byatangiye gufata ibihano bitabarika bigamije guca intege u Burusiya, nubwo ibyumweru bitatu bishize intambara igikomeje.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy amaze igihe ahamagarira amahanga kumufasha bakamuha intwaro kugira ngo agamburuze u Burusiya bumwugarije.

Nubwo Amerika n’ibihugu by’i Burayi byanze ubusabe bwa Volodymyr Zelenskyy bwo gufunga ikirere cya Ukraine, ibyo bihugu bikomeje kohereza intwaro zikomeye muri Ukraine mu rwego rwo gushyigikira ingabo z’icyo gihugu mu ntambara.

Kuwa Kane, Sena ya Amerika yemeje ubufasha bwa gisirikare bwa miliyari 6.5 z’amadolari agenewe Ukraine.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nawo uherutse kwemeza miliyoni 450 z’amayero yo kugura intwaro zizafasha Ukraine.

Yanditswe na Dushimimana Elias

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button